00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukecuru yiyemeje gutwitira umukazana we amubyarira umukobwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Hauck yibarutse umwana witwa Hannah, umukobwa w’umuhungu we Jeff. Uyu mukecuru w’imyaka 56 y’amavuko yemeye gutwitira umukazana we kuko atabashakaga kuba yabyara kuko yabazwe nyababyeyi igakurwamo.

Hannah yavutse ku wa 2 Ugushyingo mu bitaro byo mu Mujyi wa Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umwana wa Gatanu wa Jeff na Cambria Hauck.

Mbere y’uyu mwana, Cambria yaje gutahura ko afite ikibazo cyo kwibaruka. We n’umugabo we bibarutse impanga binyuze muri gahunda yo guhuza intanga, abandi bana babiri b’impanga nabo ni uko byagenze.

Kuri abo bana babiri ba nyuma, abaganga baje kubona ko uyu mubyeyi afite ikibazo muri nyababyeyi cyatumaga amaraso ye yipfundika. Byatumye Cambria abagwa, akurwamo nyababyeyi. Gusa ibyo byabaye, we n’umugabo we bafite gahunda yo kubyara abana barindwi.

Cambria na Jeff bagerageje uburyo butandukanye kugira ngo bagure umuryango wabo, kugeza ubwo Nancy w’imyaka 56 yemereraga umukazana we kuba yamutwitira.

Ku wa 17 Gashyantare, nibwo igi ryashyizwe muri Nancy, nyuma y’iminsi itandatu byemezwa ko atwite. Hari ubwoba ko uyu mukecuru atabasha gutwita kubera imyaka ye ariko yibarutse neza.

Nancy yatwitiye umuhungu n'umukazana we wagize ikibazo agakurwamo nyababyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .