Ubuyobozi bw’uwo mujyi bwatangaje ko impamvu bwateye utwatsi ibyo bikorwa remezo bya Musk ari uko butazi neza ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’abahatuye, cyane ko ari n’umushinga mushya.
Umuyobozi wungirije wa Saint-Senier-de Beuvron, Noémie Brault, yagize ati ”Nk’ihame ry’ubwirinzi, ubuyobozi bw’Umujyi bwanze icyo cyifuzo mu nama yabaye hatabayeho no gutora [umwanzuro]. Uyu mushinga [wa Musk] ni mushya, nta makuru tuwufiteho y’ingaruka ushobora kugira ku buzima.”
Ku rundi ruhande ariko amakuru avuga ko iyo minara nta ngaruka ishobora kugira ku buzima bw’abantu kuko ibyayo byose bibera mu kirere, ndetse muri icyo gihugu hari indi minara isaga 100 ikora nk’iyo.
Uwo muherwe ufite sosiyete ikora imodoka zifashisha amashanyarazi akanagira sosiyete ikora ubushakashatsi mu isanzure, Space X, ngo yari akeneye ikibanza kingana na hegitari eshatu muri ako gace, akazubakaho iminara icyenda ireshya na metero eshatu umwe umwe.
Iyo minara igamije gufasha satellite za Space X kubona internet ihagije mu bushakashati ikorera mu isanzure, mu mushinga mugari wiswe Starlink uzagera hirya no hino ku Isi.
Uretse i Saint-Senier-de Beuvron bimye amatwi uyu munyemari ufite gahunda yo kuzatuza abantu kuri Mars, hari utundi duce dutatu yamaze kwemererwa gushyiraho ibikorwa, turimo tubiri two mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu na kamwe ko mu Majyaruguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!