Uru rugendo rwiswe DearMoon, Maezawa yarutangaje bwa mbere mu 2018. Yabanje kuvuga ko azarujyanamo n’abahanzi bari hagati ya batandatu n’umunani gusa nyuma aza guhindura, avuga ko ubikeneye azabisaba yifashishije ikoranabuhanga.
Mu bantu yahisemo bazajyana harimo DJ akaba na Producer Steve Aoki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tim Dodd uzwi cyane kuri Youtube muri Amerika, umuhanzi Yemi AD wo muri Tchèque , Umufotozi w’Umunya-Irlande Rhiannon Adam; Umufotozi wo mu Bwongereza Karim Iliya; Brendan Hall utunganya filime muri Amerika; umukinnyi wa filime wo mu Buhinde Dev Joshi n’umuraperi TOP wo muri Koreya y’Epfo.
Biteganyijwe ko aba bantu bazamara iminsi itandatu ku kwezi, aho icyogajuru kizamara iyo minsi kizenguruka kidahagarara.
Icyogajuru bazagendamo kiracyari kubakwa, gusa SpaceX yari yatangaje ko kigomba kuba cyuzuye bitarenze 2022.
Maezawa ni umuherwe ufite iguriro ry’imyenda rikomeye kuri Internet rizwi nka Zozotown. Umutungo we ubarirwa miliyari 1,7 z’amadolari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!