Ni urugendo rw’amasaha 12, rwarangiye indege yungutse umugenzi mushya w’uruhinja wiyongera ku bandi yari yahagurukanye i Tokyo.
Uwo mugore yabyaye neza nyuma yo gufashwa n’abakozi b’indege ya Emirates, dore ko mu mahugurwa bahabwa harimo no gufasha umugore ugiye kubyara cyangwa izindi ndwara zitunguranye nk’umutima.
Iyo ikibazo gikomeye kikarenga ubushobozi bwabo, indege isabwa kugwa ku kibuga cy’indege kiri hafi kugira ngo umurwayi yitabweho n’abaganga bafite ubumenyi bwisumbuye.
Emirates yatangaje ko umwana na nyina bageze i Dubai bameze neza, bakitabwaho n’abaganga bo ku kibuga cy’indege.
Ntabwo bikunze kubaho ko ababyeyi babyarira mu ndege kuko indege nyinshi zikunze kwigengesera gutwara abagore barengeje amezi arindwi batwite, mu gihe hatari impamvu zihariye.
Iyo ayo mezi yarenze, akenshi bisaba kuzana icyemezo cya muganga ngo indege zitwara abagenzi zemere kugutwara.
Umugore waherukaga kubyarira mu ndege byabaye muri Gicurasi umwaka ushize mu ndege ya Frontier Airlines yaturukaga Denver yerekeza muri Colorado.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!