Meirivone Rocha Moraes, afite imyaka 38 y’amavuko. Yashakanye na Marcelo ku wa 18 Ukuboza 2021.
Marcelo ni igipupe cyakozwe na nyina wa Meirivone kugira ngo amufashe kuko yahoraga yinuba ko asaziye mu bugaragu kandi ko atazabona umugabo umukwiriye bazajya babyinana. Abatumirwa 250 ni bo bitabiriye ubu bukwe.
Nyuma y’igihe gito ubukwe bubabye aba bombi bakiriye umwana wabo wa mbere wahawe izina rya Marcelinho ariko na we yari igipupe.
Ububano w’uyu mugore usanzwe (ikiremwamuntu) n’umugabo we w’igipupe ugiye gushyirwaho akadomo nk’uko inkuru ya 7sur7 ibivuga.
Nyamugore avuga ko impamvu agiye gutandukana n’uwo bashakanye ari uko yamubeshye akaza kumenya ko afite undi mugore.
Ati “ Nabibwiwe n’umuntu w’inshuti wamubonye (Marcelo) yinjira muri hotel ari kumwe n’undi mugore ubwo nari ndi mu bitaro hamwe n’umwana wacu w’umuhungu. Yabanje kubihakana ariko ubwo nashakishaga muri telefone ye natahuye ibiganiro bagiranye byanyemeje ko yancaga inyuma. Yaranyinginze ngo mubabarire.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!