00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wo mu Buhinde agiye kwikorana ubukwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 June 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 24 ukomoka mu Buhinde, Kshama Bindu, yatangaje ko ku itariki ya 11 Kamena uyu mwaka, azakora ubukwe wenyine, igikorwa kizwi nka ‘Sologamy.’

Igikorwa cyo kuba umuntu yakora ubukwe ntawe babukoranye ni gishya kuko cyatangiye kuvugwa ahagana mu 1993, ubwo Linda Baker wakoraga mu byo gutunganya imigati yatumiye bagenzi maze akemeza kumugaragaro ko yigize umufasha we ku giti cye, mbere yo guhabwa amashyi n’abantu bagera kuri 75 bari bitabiriye iki gikorwa.

Nyuma ‘Sologamy yakomeje kumvikana muri filime ziganjemo iz’urwenya, ndetse ntibyaba ibintu bifite ababishyigikiye cyane.

Ku bantu babikora n’ababishyigikira, bemeza ko ari igikorwa ‘kigaragaza ko yikunze kurusha ibindi bintu ibyo ari byose, no kurusha undi muntu uwo ari wese.’ Icyakora kuri iyi ngingo, hari abibaza impamvu ari ngombwa kwerekana ko wikunda, kuko ubundi biri muri kamere muntu, ari nayo mpamvu benshi bahunga ikintu gishobora kubatera ibibazo.

Ntabwo buri gihe aba bantu bafata icyemezo cyo kwikorana ubukwe bibahira, kuko nka Cris Galera, umunyamideli w’imyaka 33 wo muri Brazil, yatandukanye n’urukundo yari yarikunze (divorce) nyuma yo kubona umukunzi wundi, aho yari amaze amezi atatu gusa yishatse.

Hari ibigo byinshi bitanga serivisi ku bantu bafashe icyemezo cyo gukora ubukwe buri muri uyu murongo, barimo nk’ikigo cya ‘Merry Yourself’ cyo muri Canada, gifite umwihariko wo gufotora abantu bishatse ubwabo.

Hari kandi ikigo cya IMarriedMe cyo muri Amerika, gitanga ibikoresho byihariye bikoreshwa mu bukwe bw’umuntu wishatse, cyangwa se wirongoye. Mu Buyapani, naho hakorera Cerca Travel, gitanga serivisi z’iminsi ibiri ku bantu bahisemo kwishaka.

Ku ruhande rwa Bindu, yavuze ko atitaye ku bashobora kumunenga kuri iki cyemezo, ati “Ni icyemezo cyanjye gushakana n’uwo nshaka, yaba umugabo, umugore cyangwa se njye ku giti cyanjye. Kandi mu kwishaka kwanjye, ndifuza ko ‘Sologamy’ ifatwa nk’ikintu gisanzwe. Ndashaka kubwira abantu ko wizanye ku Isi uri umwe kandi uzayivamo uri imwe. None ni inde wagukunda kurusha uko wakwikunda? Nugira ingorane, ni wowe ugomba kwimenya ukazikuramo.”

Yavuze ko iki cyemezo cyashyigikiwe n’ababyeyi be, bamubwiye ko “Niba ari cyo cyamushimisha, ntacyo bibatwaye.”

Yongeyeho ko azakora ubukwe burimo imigenzo yose yo mu Buhinde, agatumira abantu kandi akabigira ibintu biri ku mugaragaro.

Abahanga mu mitekerereze yo mu mutwe ntibavuga rumwe kuri iyi ngingo, bamwe bemeza ko ari umusaruro w’iterambere ry’abagore, aho muri iyi minsi bishoboka ko umugore yabasha kwitunga, akibonera ibishoboka byose birimo inzu, akazi keza n’ibindi yahoze akesha umugabo mu myaka ishize, bityo akabona nta mpamvu yo gushaka umugabo kuko ashobora no kwikoresha imibonano mpuzabitsina ndetse yanifuza kubyara, cyangwa kurera umwana atabyaye, byose akaba yabibona.

Ibihugu hafi ya byose ku Isi ntabwo biratangira gushyira ’Sologamy’ nk’ubukwe bwemewe, ku bantu bayikoze, ntabwo bafatwa nk’abafite abafasha, ikintu Bindu avuga ko yifuza guhindura.

Kshama Bindu yavuze ko agiye kwikorana ubukwe, igikorwa kizwi nka Sologamy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .