00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ka Gisèle Pelicot wasambanyijwe n’abagabo 72 bafashijwe n’umugabo we

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 13 December 2024 saa 12:03
Yasuwe :

Gisèle Pelicot w’imyaka 72 amaze kuba kimenyaboze mu Bufaransa no ku Isi kubera kujyana mu nkiko uwahoze ari umugabo we, Dominique Pelicot, wamusambanyaga ku ngufu mu bihe bitandukanye, akanamutegeza abandi bagabo barenga 70 na bo ngo bamusambanye.

Byamenyekanye muri Nzeri 2020 ubwo Dominique Pelicot yafungwaga akurikiranyweho gufata ku ngufu umugore we, Gisèle Pelicot.

Inkuru ya Gisèle Pelicot yabanje gufatwa k’ikinyoma kugeza igihe umugabo we yemereye urukiko ko yamusambanyaga ku ngufu ndetse akazana n’abandi bagabo ngo bamusambanye.

Uyu mugabo wahawe izina ‘ry’Inyamaswa ya Avignon’ yahise afungwa atangira kuburanishwa mu rukiko rwo mu Mujyi wa Avignon mu Bufaransa.

Imbere y’urukiko ashize amanga, Dominique Pelicot yemeye ko ibyo ashinjwa ari ukuri kandi ko yazanaga abandi bagabo bagasambanya ku ngufu umugore we.

Yemeye ko hagati ya 2011 kugeza mu 2020 yahaga ibiyobyabwenge bisinziriza umugore we n’ibindi bimuca intege, akazana abandi bagabo bakamusambanya.

Yavuze ko nta bugome yabikoranye ahubwo ari uburwayi afite, aho asobanura ko ubwo yari afite imyaka 14 yahatiwe kureba amabandi asambanya ku ngufu umugore, abyandura ubwo.

Gisèle Pelicot yamaze kugeza mu rukiko amashusho ibihumbi 20 yafashwe n’umugabo we yerekana ibyabaga ubwo yamufataga ku ngufu n’abandi bagabo. Aba bagabo bivugwa ko bagera kuri 72, ariko urukiko rumaze kuburanisha 50.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo yagiye akangurira abandi bagabo gufata ku ngufu abagore babo ndetse akabaha n’imiti yo kubaha mbere yo kubahohotera.

Gisèle Pelicot yabwiye urukiko ko yahisemo kuburanira mu ruhame kuko uwahohotewe atari we ugomba kugira ipfunwe ahubwo bikwiye ku wamuhohoteye.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 19 cyangwa 20 Ukuboza 2024, ariko Gisèle Pelicot yamaze kugera ku rutonde rwa BBC rw’abagore 100 b’umwaka wa 2024.

Gisèle Pelicot w’imyaka 72 yahisemo gushyira ahagaragara iby'ihohoterwa yakorewe n'umugabo we kugira ngo n'abandi batinyuke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (220316) Re-process this page