00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Perezida wa Brésil yatutse Elon Musk igitutsi nyandagazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 November 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Umugore wa Perezida wa Brésil, Janja Lula da Silva, yatukiye mu ruhame umuherwe Elon Musk ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ishamikiye kuri G20 igihugu cye kizakira mu minsi mike.

Ubwo Janja yari ari kuvuga, hafi ye haje kuvugira ihoni ry’ubwato, riramurogoya yibaza ibibaye. Ati “Ndakeka ari Elon Musk, ntabwo ngutinya” arangije ati “f**k you, Elon Musk”.

Musk hashize akanya gato, yagiye kuri X maze ubwo butumwa abuherekesha emoji ziseka arangije aravuga ati “Bazatsindwa amatora ataha”.

Mu Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil rwakomoreye urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’igihe kirenga ukwezi rufunzwe rushinjwa ko nta buryo rushyiraho mu gukumira ibihuha birukwirakwizwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .