00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Kipchoge yiyirije iminsi 7 mbere y’uko umugabo we aca agahigo mu Budage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 12:03
Yasuwe :

Grace Sugut Kipchoge, umugore wa Eliud Kipchoge umaze kwandika izina mu gusiganwa ku maguru, yahishuye uko yamaze iminsi irindwi mu masengesho yo kwiyiriza mbere y’uko umugabo we aca agahigo muri Marathon y’i Berlin mu Budage.

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, ni bwo yanditse amateka mashya yo kwiruka ibilometero 42.2 akoresheje amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda icyenda muri Marathon y’i Berlin, aca agahigo ko gukoresha igihe gito.

Ubwo Eliud Kipchoge yasiganwaga, umugore we yakurikiranaga irushanwa kuri televiziyo hamwe n’abana be n’abavandimwe mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Eldoret muri Kenya.

Nation yanditse ko Grace Sugut Kipchoge yavuze ko mbere y’uko umugabo we arushanwa, yafashe amasengesho y’iminsi irindwi yo kwiyiriza amusabira kuzitwara neza.

Nyuma yo kubigeraho yatangaje ko yishimiye ko amasengesho ye yasubijwe, igitangaza kigakoreka ndetse umugabo we agaca agahigo, n’ubundi yari afite.

Yagize ati "Ndashimira umugabo wanjye ko yanditse amateka, agakuraho agahigo k’Isi yari yashyizeho. Icyumweru gishize nakimaze ndi gusenga ndetse nariyirije ngo igitangaza kizabe. Ndishimye ko intsinzi yatashye mu rugo.’"

Grace yanavuze ko abana be Lynn, Griffin na Gordon bishimiye kubona se asiganwa, ndetse bibongerera umuhate wo gukora cyane.

Yakomeje ati "Twaganiriye ku munsi ubanziriza irushanwa mwifuriza kwitwara neza, muhesha n’umugisha kuko yashakaga kuryama hakiri kare. Yari atuje ndetse yambwiye ko ashaka gukina neza. Abana bishimye. Intsinzi ye yabaremyemo icyizere cyo gukora cyane ku ishuri.’"

Umunyakenya Eliud Kipchoge w’imyaka 38, ni ku nshuro ya kane yari atwaye Berlin Marathon.

Uyu mugabo yaciye agahigo yashyizeho mu 2018, ubwo yabaga uwa mbere muri Marathon y’i Berlin mu Budage. Icyo gihe yakoresheje amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda 39 ku ntera y’ibilometero 42.2.

Eliud Kipchoge afite amateka akomeye mu gusiganwa ku maguru, kuko amaze kwegukana imidali ibiri ya zahabu muri Marathon mu mikino Olempike irimo uwo yegukanye mu 2016 no mu 2021.

Grace Sugut Kipchoge, umugore wa Eliud Kipchoge umaze kwandika izina mu gusiganwa ku maguru, yahishuye ko yamaze iminsi irindwi mu masengesho yo kwiyiriza asabira umugabo we guca agahigo muri Marathon y’i Berlin mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .