Amakuru dukesha The Citizen avuga ko uyu mugore yari amaze iminsi itanu ashyizwe mu bitaro by’Akarere ka Apac, nyuma y’uko yabigannye yazahajwe na Malaria.
Umugabo w’uyu mugore witwa Alex Okuta yaje kunyarukira kuri ibi bitaro kugira ngo arebe uko umugore amerewe, atungurwa no gusanga ari gusambana n’umusore w’imyaka 24 wo muri aka gace.
Ati “Nagiye ku bitaro gusura umugore wanjye bitunguranye, nsanga undi mugabo aryamanye n’umugore wanjye utwite.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu musore yasanze uri kumusambanyiriza umugore yahise ahunga.
Umuyobozi w’ibi bitaro, Joseph Onuk yahamije iby’aya makuru ariko agaragaza ko amakosa ari ay’uyu mugabo watinze gusura umugore we.
Ati “Ndanenga umugabo w’uyu mugore, ni gute ushobora kohereza umugore wawe ku bitaro ubundi ukamara igihe kingana gutya utamusura? Abagabo benshi usanga bakunze kuvuga ko baba bahuze, udahuze azagutwara umugore.”
Kugeza ubu polisi ikorera muri aka gace yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki kibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!