Umugore ubarizwa mu Ba-Sikh yabaye uwa mbere wasoje Ishuri rikuru rya Gisirikare i New York

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2020 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umugore witwa Anmol Narang wo mu Idini ry’Aba-Sikh ribarizwa mu Karere ka Punjab mu Buhinde yandite amateka yo kuba uwa mbere wasoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya West Point riri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Anmol Narang yavuze ko ubushake bwo gusaba kwinjira mu Ishuri rya Gisirikare rya West Point yabishishikariye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Pearl Harbor National Memorial ruri muri Hawaii.

Icyo gihe yavuze ko yabonye ukwitanga kw’abasirikare n’ingaruka byagize ku muryango, ahitamo gusaba kwinjira mu gisirikare kwiga ibijyanye n’Ingufu za Nucléaire [Nuclear engineering] no gukomeza ibijyanye n’Imirwanire yo mu Kirere.

Ibirori byo kwinjiza abanyeshuri bashya 1107 mu gisirikare byabaye ku wa 13 Kamena 2020. Bari bahagaze bahanye intera mu kwirinda COVID-19 mu gihe ababyeyi babirebeye kuri internet.

Mu ijambo rye, Perezida wa Amerika Trump yashimye Ishuri rya Gisirikare rya West Point rimaze imyaka 218 rishinzwe, kuko rigaragaza ubudahangarwa bw’igihugu.

Yakomeje agira ati “Ku bofisiye 1107 bashya binjiye mu Gisirikare cyihariye cya Amerika, ndi hano ngo mbashimire mu izina rya Amerika. Mwarakoze kwitaba umuhamagaro w’igihugu cyanyu.’’

Narang w’imyaka 23 uri mu basoje amasomo yanditse amateka yo kuba uwa mbere ubarizwa muri Sick winjiye mu gisikare. Mu 1987 nibwo inteko yari yatoye itegeko rikumira imiryango n’amatorero arimo Sikh kujya mu bikorwa by’imyemerere bari mu gisirikare.

Mu buryo bwa rusange, igisirikare cya Amerika kibuza abakirimo kugira umusatsi mwinshi n’ubwanwa kandi biri mu biranga abayoboke ba Sikh.

Narang yashimye abamufashije mu rugendo rwe rwo kwinjira mu gisirikare n’abaturanyi be bo muri Georgia.

Yagize ati “Ndishimye kandi nejejwe no kuba inzozi zanjye zo gusoza amasomo muri West Point zigenda ziba impamo.’’

Narang yavukiye mu gace ka Roswell muri Leta ya Georgia. Uyu mugore ufite ipeti rya Second Lieutenant yinjiye mu Gisirikare kuko yagikundaga mu maraso.

Akomeza avuga ko “Sogokuru wanjye yari umusirikare mu Gisirikare cy’u Buhinde, nakuze numva imodoka za gisirikare nanibuka imirwano yakoreye mu misozi yo mu Majyaruguru y’u Buhinde.’’

CNN yanditse ko Narang azasoreza amasomo y’ibanze mu bijyanye n’imiyoborere [Basic Officer Leadership Course] muri Oklahoma mbere yo gutangira imirimo ye muri Okinawa mu Buyapani muri Mutarama 2021.

Yavuze ko intambwe yateye ikwiye gutinyura Abanyamerika babarizwa mu idini ry’Aba-Sikh nkawe.

Ati “Ndereka abandi Banyamerika babarizwa mu Ba-Sick ko nta kidashoboka mu gihe umuntu yahagurutse agahangana nacyo.’’

Ihuriro ry’abasengera mu idini ry’aba Sikh ritangaza ko ku Isi yose rihafite abayoboke bagera kuri miliyoni 25. Ni irya gatanu mu matorero afite abayoboke benshi.

Second Lieutenant Anmol Narang yavuze ko intambwe yateye ikwiye gutinyura abandi ko ntacyo batakora babishyizeho umutima
Umugore ubarizwa mu Idini ry'Aba-Sikh ryo mu Buhinde yabaye uwa mbere wasoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya West Point riri i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .