’Baguette’ ni umwe mu migati ikunzwe na benshi mu batuye Isi by’umwihariko mu Bufaransa aho ukomoka, cyane ko amateka agaragaza ko hashize imyaka 100 abaturage b’iki gihugu batabura uyu mugati ku ifunguro ryabo rya buri munsi.
Uyu mugati ukorwa mu ngano, amazi, amagi, umusemburo n’umunyu, ufite umwihariko w’uko uba ari muremure cyane, ari nacyo benshi bawumenyeraho.
Ku wa 30 Ugushyingo mu 2022 nibwo inzozi za benshi mu Bafaransa bari bamaze igihe baharanira ko uyu mugati ushyirwa mu mitungo y’Isi zabaye impamo.
Iyi ntambwe yatewe ivuze ko ’baguette’ yemewe nk’igihangano cy’Abafaransa mu ruhando mpuzamahanga, ndetse ko umwimerere wayo ukwiriye kubungabungwa.
Mu bishimiye iyi ntambwe harimo na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, wavuze ko ari intambara bari bamaze imyaka barwana.
Ati "Twari tumaze imyaka turwana n’abakora imigati hirya no hino ku Isi kugira ngo uyu mugati bawuhe agaciro. Kuri ubu Baguette yashyizwe na Unesco mu mitungo y’Isi ikwiriye kubungabungwa."
Amateka y’uyu mugati ntavugwaho rumwe, gusa Abafaransa bavuga ko wakozwe bwa mbere n’abakoraga imigati kwa Napoleon Bonaparte wayoboye u Bufaransa kuva mu 1848 kugeza mu 1852.
Bivugwa ko uyu mugati wagizwe muremure kugira ngo ujye worohera ingabo za Napoleon Bonaparte kuwugendana aho zabaga ziri ku rugamba hose.
Baguette ni umwe mu migati ikunzwe cyane ku Isi, cyane ko imibare igaragaza ko nibura buri mwaka mu Bufaransa hakorwa irenga miliyari 6.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!