Umuvugizi w’uru rukiko yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku masaha yo muri Amerika aho uwo muntu yagiye imbere y’urukiko akitwika.
Kajugujugu yahise yitabazwa imujyana ku bitaro byo muri ako gace. Nta wundi muntu wakomeretse uretse ko ahabereye iryo sanganya hahise hafungwa ku mpamvu z’iperereza.
Ibyerekeye ubuzima bw’uyu mugabo, imyirondoro ye n’impamvu yamuteye iyo migirire byari bitaramenyekana ku mugoroba nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!