Yabonetse mu bilometero 193 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Puerto Bolivar muri Colombia.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’igisirikare cya Colombia, Elvis yagize ati "Nta byo kurya nari mfite, uretse agacupa ka ketchup kari mu bwato hamwe na magi (Maggi) ndetse n’agafu ka tungurusumu nafataga nkabivanga n’amazi."
Uyu mugabo ukomoka ku kirwa cya Dominica, yavuze ko yarimo asana ubwato bwe ku nkombe yo hafi y’ikirwa cyitiriwe Saint Martin ku ruhande rw’u Buholandi, ariko ikirere kikamuhindukiraho umuyaga ugasunikira ubwato bwe mu nyanja.
Yavuze ko yisanze adashobora kugashya ngo agarure ubwato bwe ku mwaro ari na cyo cyatumye amara ibyumweru birenga bitatu ari mu nyanja.
Ati "Iminsi 24 utabona ubutaka, ntubone uwo wavugisha, utazi aho uri ntunamenye icyo gukora, ni ibintu bigoye cyane."
Elvis yavuze ko rimwe na rimwe yaburaga ibyiringiro agatangira gutekereza cyane ku muryango we, mu gihe yaramuka apfuye.
Yarokowe ubwo indege yacaga hejuru y’inyanja, ibona icyapa gitabaza yari yashyize ku bwato bwe, aza gukurwamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!