Uyu mugabo wabaye uwa gatatu mu bafite agahigo ko gutsindira amafaranga menshi mu Bubiligi mu bijyanye n’imikino y’amahirwe ya Euro Millions. Ni imikino ikinwa hahishurwa imibare, wavuga ijyanye n’iyo bahishe ukaba uratsinze.
Nubwo uyu mugabo ari muri batatu bamaze gutsindira umubare w’amafaranga menshi mu Bubiligi, ntabwo yabashije kugera ku gahigo k’abantu 10 bamaze gutsindira amafaranga menshi ku rwego rw’isi aho uri ku isonga ari uwabashije gutsindira miliyoni 230 z’ama-euro mu Bwongereza mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Iyi mikino ya jackpot imaze kuba ikimenyabose mu bihugu nk’u Bwongereza, u Bufaransa n’u Bubiligi, ikomeje kugenda ihesha benshi amahirwe yo guhindurirwa ubuzima aho nk’uyu waraye utsinze byamuhaye ubushobozi bwo kuba yakwishyura inshuro eshatu umuzamu w’ikipe y’igihugu cyabo y’umupira w’amaguru, Thibaut Courtois waguzwe miliyoni z’ama-Euro 40 mu 2018.
Byitezwe ko uwatsindiye aya mafaranga agomba kuba yayahawe mu gihe cy’iminsi itandatu, aho akenshi bakunda guhitamo kujya kubaho mu buzima bw’ibanga kubera gutinya ababagirira nabi babakurikiranyeho ayo mafaranga.
Abandi Babiligi bari barabashije gutsindira amafaranga menshi muri iyi mikino, umwe yari yegukanye miliyoni 153 z’ama-euro mu 2017 mu gihe undi yatsindiye ama-euro 168 085 323 mu Ukwakira, 2016 ari na we ufite agahigo muri icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!