Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, gusa ibi byabaye mu 2023.
Muri Gicurasi 2023 nibwo umugabo wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Audi y’umukara, yinjiye mu modoka zari ziherekeje Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz i Frankfurt.
Ubwo izi modoka zari zigeze ku kibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi, uyu mugabo yavuye mu modoka ye, asuhuza Scholz ndetse aranamuhobera. Gusa yahise atabwa muri yombi na Polisi.
Ubwo yagezwaga mu rukiko, uyu mugabo yavuze ko yinjiye mu murongo w’imodoka zari ziherekeje Scholz ku bw’amakosa, kuko yari amaze iminsi ibiri afata ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse yirirwa mu birori bidashira.
Urukiko rwaje kumuhamya icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha no guca ahatemewe, ahanishwa gutanga amande y’arenga miliyoni 7Frw, ndetse abuzwa gutwara Imodoka mu gihe cy’imyaka ibiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!