John Tinniswood wavukiye mu Mujyi wa Liverpool mu Bwongereza ku wa 26 Kanama 1912, yabwiye Guinness des records ko ’nta gitekerezo afite’ ku mpamvu yabayeho igihe kirekire.
Tinniswood usanzwe ari umufana w’ikipe ya Liverpool FC by’igihe kirekire, aba mu nzu yita ku bageze mu zabukuru muri Southport, yabaye umugabo wa mbere ukuze ku Isi mu bariho, guhera muri Mata uyu mwaka ubwo uwari ufite ako gahigo Juan Vicente Pérez Mora yari amaze gupfa ku myaka 114.
Uyu mugabo yavuze ko akiri muto yakoraga ibikorwa bitandukanye, agakora siporo yo kugenda n’amaguru, ariko ko ntaho bitandukanye n’abandi bose. Ati "Ubaho igihe kirekire cyangwa ukabaho igihe gito kandi nta byinshi wabikoraho."
Yongeyeho ko "Sinzi impamvu mu by’ukuri nabayeho igihe kirekire gutya, nta banga ridasanzwe navuga ryabingejejeho."
Yavuze ko uretse kwirira ifi n’ifiriti buri wa Gatanu, nta bindi yigeze akurikiza byihariye mu bijyanye no kwita ku mirire. Ati "Ndya ibyo bampaye nk’uko bimeze no ku bandi. Ntabwo mfite ibyo kurya byihariye."
Kuva yakuzuza imyaka 100 mu 2012, yatangiye kujya yakira impano zo kumwifuriza isabukuru nziza yohererezwaga n’Umwamikazi Elizabeth II yarushaga imyaka hafi 14, kuri ubu azohererezwa n’Umwami Charles III.
Ubwo yabazwaga niba Isi yarahindutse cyane ugereranyije n’igihe cy’ubuto bwe, yavuze ko "Byagiye bihinduka bibi kurusha uko byari bimeze icyo gihe, ni ko njye mbibona. Icyakora wenda mu bintu bimwe na bimwe byabaye byiza, ariko ku rundi ruhande byagiye birushaho kuba bibi cyane."
Tinniswood yashakanye n’umugore we Blodwen mu 1942 bamarana imyaka 44 mbere y’uko uwo mugore yitaba Imana mu 1986.
Mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi yakoraga mu buyobozi bw’Igisirikare, ndetse agakora no mu bijyanye no gushakira ibiryo abasirikare. Nyuma yakoze nk’umucungamutungo muri sosiyete ya Shell and BP, mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1972.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!