Umugabo utagiraga aho aba yahuye n’umuryango we nyuma y’imyaka 10, abikesha kwiyogoshesha

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Umugabo wari umaze imyaka 10 aburanye n’umuryango we, akaba yari amaze imyaka itatu atagira aho aba, João Coelho Guimarães w’imyaka 45, nyuma yo kwiyogoshesha umusatsi wari warashokonkoye, amafoto ye yarakwirakwiriye cyane kugeza ubwo yageze kuri nyina na mushiki we bari bamaze igihe baziko yapfuye.

Aba bagore bombi babonye amafoto bahita bamubona niko gufata iya mbere bajya kumureba mu gace ka Goiânia muri Brazil mu cyumweru gishize. Bahuye ibyishimo birasaba mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe Noheli.

Ibi twakwita ibitangaza byabaye kuri uyu mugabo, byavuye ku mucuruzi akaba n’umuririmbyi w’injyana ya Country, Alessandro Lobo, ufite iduka ndetse n’inzu yogosha, yahaye Guimarães ibyo kurya, ariko uyu mugabo amwibariza niba nta rwembe afite ngo yigabanyirize ubwanwa.

Iki cyifuzo cya Guimarães cyatumye Alessandro agira igitekerezo cyo guha uyu mugabo wiberaga mu muhanda ubundi bufasha, aho kugira ngo amufashe kugabanya ubwanwa bwe bwo hasi, ahubwo akamwogosha bwose n’umusatsi, anamuha amashati n’amapantalo ndetse n’inkweto byo kwambara.

Alessandro yagize ati “Ni umugabo witinya ariko tumurebye mu maso twabonaga ko yanyuzwe n’ibyo twamukoreye kandi yaradushimiye cyane.”

Nyuma yo kumutunganyiriza umusatsi no kumuha iyi myenda mishya, Alessandro yafashe amafoto y’uyu mugabo mbere na nyuma yo kumwogosha, mu rwego rwo gushishikariza n’abandi bishoboye gufasha abatishoboye.
Umuryango wa Guimarães nawo wabonye aya mafoto utungurwa cyane n’uko akiri muzima kuko bari baziko yapfuye. Mu cyumweru gishize ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo bamusuye aho aba muri Goiânia.

Alessandro Lobo nyuma y’ibi yavuze ko ari mu bihe bya Noheli, abantu bakwiye gufasha abandi.

Yagize ati “Ni mu bihe bya Noheli kandi twashakaga kwerekana ko wahindura ubuzima bw’undi muntu ukoze agakorwa gato. Ntabwo twari twiteze ko mu cyo twakoze havamo umusaruro ungana utya.”

João Coelho Guimarães yongeye guhura n'umuryango we abikesha kwiyogoshesha nyuma y'imyaka 10 baburanye bakeka ko yapfuye
Amaze kogoshwa yarahindutse, anambikwa imyenda myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .