Mu itangazo ryasohowe na polisi yo muri Espagne byagaragajwe ko bari bamaze amezi icyenda bihishahisha mbere y’uko bafatirwa ku mupaka wa Montenegro na Croatia ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Abo bajura babiri bashinjwa kwiba amacupa 45 ya divayi ifite agaciro ka miliyoni 1, 68$ mu gace ka Cáceres ko mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Espagne.
CNN ivuga ko ubu bujura bwabaye mu mwaka ushize ku wa 27 Ukwakira, aho ababukoze bakoresheje ubuhanga bukomeye.
Abakoze iperereza bahishuye ko umugore w’umujura yabanje gufata icyumba muri hoteli ya Atrio yifashishije ibyangombwa bihimbano byo mu Busuwisi ndetse akaza gusangirira muri iyo hoteli ibya nijoro n’umugabo bafatanyije kwiba bakaba ngo baranatemberejwe ahari izo divayi zihenze.
Polisi ivuga ko aba bajura bakoresheje amayeri menshi ku buryo ubujura bwakozwe nijoro bikamenyekana mu gitondo ari na bwo iperereza no gushakisha abo bantu byahise bitangira.
Hashimwe ubufatanye bwa polisi yo muri Espagne na polisi mpuzamahanga bwabayeho mu gushakisha abo bajura ndetse nyuma yo gufatwa byagaragaye ko umugabo yari asanganwe ibindi birego bibiri by’ibyaha yakoreye i Madrid muri Espagne.
José Polo umwe muri ba nyiri iyi hoteli yavuze ko mu byibwe harimo icupa ryo mu 1806 ryarimo divayi izwi nka Château D’Yquem.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!