Umufaransa yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire mu isanduku yuzuye urubura

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’Umufaransa witwa Romain Vandendorpe, ku wa gatandatu ushize yaciye agahigo ko kumara igihe kirekire ari mu ndobo y;urubura, ibintu yabikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kurwanya kanseri mu bana.

Imbere y’umusifuzi wamukurikiranaga ndetse n’abantu bagera kuri 50 bari baje kumushyigikira, Vandendorpe w’imyaka 34 usanzwe ukora mu nzego z’ubuzima, yamaze amasaha 2 n’iminota 35 n’amasegonda 43, ari mu rubura rwari rwamugeze ku ijosi rye.

Vandendorpe ngo yashakaga gukora ibirenze ibyo ikiremwamuntu cyakora kugira ngo ahamagarire abantu gutanga ubufasha mu muryango Wonder Augustine, hagamijwe gufasha kurwanya kanseri mu bana.

Akimara kuva mu rubura, yavuze ko yashakaga gutanga ubutumwa bukomeye abana bose barwaye kanseri, ababwira ko bagomba kugumana ibyiringiro.

Ibi ngo yamaze imyaka ibiri abyitoreza iwe, aho yahereye ku kumara igihe muri Jacuzzi yuzuye amazi akonje cyane, akomereza ku kumara igihe mu rubura rukonje cyane.

Perezida w’Umuryango Wonder Augustine Association yavuze ko umuntu wese ashobora gutanga nibura ifaranga rimwe ry’iri euro kuri buri munota Romain yamaze mu rubura.

Uyu muryango washingiwe mu mujyi wa Wattrelos, mu majyaruguru y’u Bufaransa, nyuma y’urupfu rw’umwana muto w’imyaka ine witwaga Augustine, muri uyu mujyi ni naho Vandendorpe yakoreye iki gikorwa.

Romain Vandendorpe yamaze amasaha 2 n’iminota 35 n’amasegonda 43 mu isanduku yuzuye urubura
Ibi Romain ngo yabikoze mu rwego rwo gushyigikira igikorwa cyo kurwanya kanseri mu bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .