00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwezi kugiye kugaragara ari kunini kurusha uko bisanzwe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 July 2022 saa 08:12
Yasuwe :

Abakunda kwihera ijisho ibintu karemano byo mu isanzure cyane muri ibi bihe by’impeshyi aho ubushyuhe buba bwirukanye imbeho, barararikirwa kuza kureba ukwezi mu mwuzuro wakwo muri uyu mugoroba; ibimenyerewe nk’ “inzoora” mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Mu kirere cyo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Isi, ababasha kuhageza amaso baraza kwizihirwa no kureba uku kwezi aho mu gihe cy’umwaka wose ari yo nshuro ukwezi kubasha kugaragara ari kunini kurusha indi minsi yose igize umwaka.

Byitezwe ko biri butangire kuba bigaragara neza saa mbili n’iminota 28 z’umugoroba bikomeze gutyo mu masaha y’ijoro.

Ibi bikunda kubaho mu gihe cy’impeshyi ubwo ikirere kiba gikeye cyane ku buryo ukwezi kubasha kugaragara kose kandi kukanagaragaza umucyo mwinshi mu buryo butari busanzwe.

Muri iki gihe kandi imirasire y’izuba iba ibasha gukubita ku kwezi kose uko kwakabaye ku buryo biba bisa naho ukwezi kwegereye isi kurusha uko byari bisanzwe.

Iki gihe kizwi nka “Supermoon” mu rurimi rw’Icyongereza, imibare igaragaza ko ingano yakwo mu kukureba iba yiyongereyeho 5% mu gihe uburyo gutangamo urumuri nako kuba kwazamutse ku rugero rwa 15% ugereranyije n’uko ukwezi kose gutanga urumuri muri rusange ndetse kuba gusa n’ukujya gutukura.

Muri Siyansi yiga ubumenyi bw’Isi, abahanga berekana ko ukwezi kuba inzora (Super Lune) iyo kwegereye Isi cyane kuruta uko bigenda mu yindi minsi.

Kugira ngo “Super Lune” ibeho, bituruka ku kugaragara k’ukwezi kuzuye (Pleine Lune) bibaho buri minsi 28, biba byahuriranye n’uko mu rugendo rwako kuba kugeze ahegereye Isi.

Imvugo ya “Super Lune’’ yatangiye gukoreshwa mu 1979, bigizwemo uruhare n’umuhanga mu by’isanzure witwa Richard Nolle.

Ubwo ukwezi kwagaragaraga mu mwuzuro wako i Kigali muri Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .