Uyu mwaka icyorezo cya Covid-19 nticyagarutsweho cyane nk’uko byari byagenze mu myaka ibiri ishize bitewe n’uko ibitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine kuva ku wa 24 Gashyantare 2022, byahise bihinduka ingingo nshya yihariye cyane ibibera kuri Google, ingingo yasimbuwe n’izina ry’uwahoze ari Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II nyuma yo gutanga ku wa 08 Nzeri, 2022.
Hari izindi ngingo zigaragazwa na 7Sur7 nk’izacicikanye cyane kuri Google muri 2022, zirimo izijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ibyerekeye ubuzima nk’ijambo “Ma Santé” aho benshi babaga bifuza kugira ibyo bamenya byerekeye ubuzima bwabo, ijambo “Wordle” ryashakishijwe n’abibazaga cyane kuri uwo mukino by’umwihariko mu Bubiligi.
Bijyanye n’ibitero byagabwe kuri Ukraine, amagambo nka “pourquoi na comment” na yo ari mu yakoreshejwe cyane kuri Google aho wasangaga benshi bibaza ku mpamvu n’uburyo ibi bitero byabayeho cyangwa bakanayakoresha bashaka gusobanukirwa ku mikorere y’ibindi bintu nk’umukino wa “Lost Ark” uzwi cyane muri Korea y’Epfo hamwe n’uwa “FIFA 23”.
Hari kandi filime zashakishijwe cyane kuri uru rubuga zirimo iyitwa Dahmer, Stranger Things na Zillion.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!