00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko watuma abantu batega amatwi icyo uri kubabwira

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 April 2022 saa 11:55
Yasuwe :

Igihe cyose umuntu ateruye avuga, aba yifuza ko yategwa amatwi n’abo abwira bakamwumva ariko akenshi uvuga ntazirikana ko afite uruhare runini mu gutuma akurikirwa n’abo abwira bitewe n’uko ashobora kuba ari kubaganiririza ahantu hadakwiriye kandi mu gihe kitari icya nyacyo, cyangwa se akabikora mu buryo butorohereza ubwirwa gutega amatwi.

Mu gihe ubona ko abo ubwira bibereye mu bindi, igisubizo ntugishakira mu kuvugira hejuru ngo ukunde wumvikane.

Igihe ufite icyo kubwira abantu kandi ntabwo ukwiye kumva ko uri buhite ukibabwira ako kanya nk’uko abenshi bakunze kubigenza ahubwo ukwiye kwita ku mwanya mwiza n’ahantu heza ho gutambukiriza ubutumwa bwawe kugira ngo ubashe kumvwa nk’uko Sylvia Mikucki-Enyart, umwarimu w’itumanaho muri Kaminuza ya Iowa abigaragaza.

Kwita kuri ibi bintu bikurikira ni kimwe mu byakubera urufunguzo rutuma ukurikirwa ugategerwa amatwi n’abo uri kubwira.

Kubanza kumva mbere yo kwifuza kumvwa

Mu gihe cyo gutambutsa ubutumwa, ababugezwaho ni ingenzi cyane nk’uko biri no ku muntu ubutambutsa. Mu gihe hari ijambo uri kugeza ku bantu kandi wifuza ko bakumva, ugomba kubigenza utyo mbere ukabumva nawe.

Bill Rawlins, umwarimu w’itumanaho muri Kaminuza ya Ohio avuga ko uburyo bwiza bwo gutuma wumvwa ari ukugerageza ukumva bwa mbere abo ushaka kubwira kandi ukizera neza ko biteguye kumva ibyo ubabwira.

Kugusha ku ntego

Kwiziringa mu magambo no kutamenya icyo kwitsaho ngo ugushe ku ntego, ni zimwe mu mpamvu zituma abo ubwira batagira umuhate wo kukumva.

Mikucki-Enyart avuga ko ukwiye gusubiramo ibyo wifuza kubwira abantu kugira ngo umenye amagambo y’ingenzi yo kwibandaho atuma abantu ubwira badasharirirwa n’imvugo yawe ndetse avuga ko bibaye ngombwa wagerageza kwandika ibyo uza kwibandaho kugira ngo ubutumwa bwawe buze kubasha gutambuka nta nkomyi.

Iga gufata akaruhuko

Mu gihe utanga imbwirwaruhame cyangwa se ufite icyo ushaka kubwira abantu, irinde kudondobekanya amagambo nk’ukama inka avuruganya. Fata akanya gato winjize umwuka unawusohore ndetse gufata akanya kagufi ko kutavuga ukwiye kubifata nka kimwe mu bigize igikorwa cyo kuvuga.

Ibi si wowe gusa bifasha kuko binafasha ababwirwa gushyira umutima ku cyo bumvise bakabasha gusobanukirwa neza icyo bisobanuye kuri bo. Ibi kandi bituma ababwirwa babona ko uri gufata umwanya wo gutekereza ku byo uvuga atari ukudondobekanya amagambo umeze nkaho utayatekerejeho.

Gufata akanya gato ucecetse kandi binakangura uwari urangaye akongera akabasha gukurikirana neza ibyo uvuga.

Ababwirwa na bo bagomba kuvuga

Abahanga mu bijyanye n’itumanaho barimo umunya-Autriche, Alfred Schutz na Rawlins wo muri Kaminuza ya Ohio; bavuga ko iyo wifuza ko abantu bumva ibyo ubabwira, ugomba kubafasha kumenya ko muri kuganira utari kubagezaho ijambo gusa.

Aha ushobora kubasaba kugira icyo bavuga ku byo ubabwiye cyangwa se ukaba wanatangira ubabaza ku bijyanye n’ikirere cy’uwo munsi, kuvuga ku mabara asize mu cyumba mugiye kuganiriramo, ukanababaza ku bibazo bifunguye ku buryo igisubizo kitaba “yego” cyangwa “oya” ahubwo kikaba igituma basa n’abavuga mu buryo bwagutse.

Ibi bituma ikiganiro kitaba icyawe cyangwa ngo kibe icyabo gusa ahubwo kikaba ikiganiro hagati yawe nabo.

Umwihariko kuri buri kiganiro

Ni byiza kuzirikana ko uburyo wakoresheje ejo uganira n’abantu bushobora kudatanga umusaruro mu gihe uganira n’abantu uyu munsi. Ugomba kwiga uburyo bushya watambutsamo ubutumwa bwawe kandi buri kiganiro ushaka gutanga kikagira umwihariko wacyo.

Ushobora no kugisha inama ku bantu babizobereyemo bakagufasha kunguka uburyo bushya bwagufasha kuganiriza abantu kandi bakagutega ugutwi.

Ni ngombwa gutega amatwi abo ubwira kugira ngo na we bakumve

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .