00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wanesha ubuzima bw’ikinyoma nubwo cyaba cyarabaye ingeso

Yanditswe na Aline Tuyikunde
Kuya 16 June 2022 saa 03:39
Yasuwe :

Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zuzuyeho abantu babayeho ubuzima bwo kubeshya. Ikiranga aba bantu ntabwo ari ibinyoma babwira cyangwa bereka ababakurikirana gusa ahubwo n’ibinyoma bibwira ubwabo ku buryo usanga buri wese yizera ko ibyo berekana bifite ishingiro n’ukuri.

Ingeso yo kwigira no kugaragariza abantu uko utari ntiyagarukiye ku bavuga rikijyana ku mbuga zitandukanye ahubwo yafashe intera ikomeye mu bantu benshi, aho usanga bakoresha ubu buryo mu nyungu zabo bwite.

Ugasanga umuntu ari gushaka kurinda ishusho y’izina rye, akigaragaza nk’umunyembaraga z’umubiri kandi ntazo agira, ibi akabikora yerekana amafoto ateruye ibyuma mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororangingo cyangwa ugasanga umuntu arananutse ariko ku mbuga nkoranyambaga agaragara abyibushye.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara bwaragagaje ko abantu benshi bigaragaza uko batari akenshi bibafasha kwemeza abandi ku buryo iyo watangiye kwizera ibinyoma, byoroshye gutuma abandi na bo bafatiraho mu kubyemera. Ariko ngo nubwo bimeze bityo nyiri ikinyoma ntatuza ndetse bimutera umuruho udasanzwe.

Ubu bushakashatsi bwasobanuye kandi ko bene iyi myitwarire ikemangwa ikanagaragara mu bice byinshi mu buzima abantu babayeho buri munsi.

Kugira ngo buri wese abashe gusobanukirwa ibintu bitandukanye bigira uruhare mu gutuma umuntu yigaragaza uko atari, abashakashatsi batanze impamvu zikurikira:

Gutinya kwimwa amahirwe

Abantu benshi babayeho ubuzima bwo kubeshya kubera kwanga no gutinya kwigaragaza uko bari kugira ngo aho bakomanga bakingurirwe. Umuntu akabeshya ko akunda gukora isuku kandi ari ikinyoma, agakora iyo bwabaga akemera akavunika ndetse akabikora abangamiwe ariko kugira ngo icyo ashaka akigereho akabikora.

Kwiheba

Abashakashatsi bagaragaje ko abantu benshi babeshya iby’ubuzima babayeho babiterwa n’agahinda cyangwa kwiheba guturuka ku byo baciyemo cyangwa amagambo babwiwe akabakomeretsa hanyuma bagahitamo kubaho muri bene ubwo buryo ngo hatazagira ubacishamo ijisho.

Kwisanisha n’ibigezweho

Impamvu iraza benshi amajoro bashaka kugendana n’ibigezweho, aho usanga umuntu yirengagije umuco, amategeko n’indangagaciro z’igihugu cye kugira ngo anezeze abamukurikirana.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe batanze urutonde rw’ibyo wakora mu gihe iyi ngeso yakubase.

Kumenya intego y’ubuzima bwawe

Ishyirireho intego nto zikuyobora mu cyerekezo kirimo iby’ingenzi wumva ushaka kugeraho n’uburyo uzakoresha mu kubigeraho, bizagufasha kwirinda kwigira uko utari no kumenya icyo ugomba gukora.

Gushakisha ubufasha mu gihe wumva bikunaniye

Itabaze inzobere mu b’ubuzima bwo mu mutwe zigufashe mu gihe ari ngombwa.

Kubona ubutwari bwo kuba uwo uri we rwose biragoye ariko bigufasha kumenya aho imbaraga zawe ziri no kubaho ubuzima butekanye burimo amahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .