Uko wakwizihiza Noheli muri ibi bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 25 Ukuboza 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe bya Covid-19 abantu batemerewe guterana ari benshi ndetse n’ibirori bikaba byarahagaritswe, abantu bashobora kwizihiza Noheli mu ngo zabo kandi ikababera nziza cyane.

Ibyishimo abantu bakuraga mu gukora ibirori, mu gusangira n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’ibyo bamwe bakuraga mu masengesho yagezaga saa sita z’ijoro kuri Noheli, ushobora no kubibona utavuye mu rugo, ukizihiza Noheli yawe kandi ikakubera nziza.

Hari uburyo buri wese yahanga udushya mu kwizihiza Noheli atavuye iwe mu rugo, kandi ikamuryohera nk’uko byari bugende mu rusengero cyangwa yasangiye n’inshuti ze ahandi hantu. Ubwo buryo ni bwo tugiye kugarukaho.

Taka inzu yawe

Nubwo nta muntu uzagusura, ni byiza ko warimbisha inzu yawe nk’uko wabikoraga muri Noheli zatambutse. Ushobora gushyiramo ikirugu ndetse n’amatara yaka amabara atandukanye, ku buryo inzu yawe igaragara neza nk’uko byajyaga bigenda ku zindi Noheli.

Kubikora gutya n’ubundi bifasha umutwe wawe kwishima, umuntu akumva ameze nk’uri muri Noheli bityo akayizihiza anyuzwe ku mutima.

Fasha abakene

Bijya bivugwa ko nta byishimo byiza nko gutanga. N’ubwo nta wemerewe gusurana, ushobora gutegurira impano abantu bakeneye ubufasha barimo n’abo muturanye, cyangwa se ukabahahira mu bushobozi bwawe, bitabaye ngombwa ko muterana mugasangira.

Ibi bizagufasha kumva uguwe neza mu mutima, kuko gutanga no kumva ko wafashije abantu kugira ibihe byiza cyane cyane muri iyi minsi mikuru, nawe biguha umunezero no kumva unyuzwe kuko hari icyo wakoze mu gushimisha abandi, bityo ukagira ibyishimo byinshi kandi bidasabye ko wasangiye na bagenzi bawe.

Tegura ibikorwa bishimisha abo mubana

Abantu babana bagira uburyo bishimamo, hari abakina imikino itandukanye, abicara bakaganira, abandi bagasabana, bakanywa ndetse bakarya. Hari n’abafata umwanya bari kumwe bagakora ibintu bose bakunda, birimo nko kurebana filime, kurya indyo runaka n’ibindi.

Muri ibi bihe by’iminsi mikuru rero na cyane ko abantu benshi bakunze kubona ibiruhuko, ni byiza ko wishimana n’umuryango wawe, ugategura ibikorwa by’imikino n’ibindi muhuriraho byabashimiisha muri rusange.

Uko umuryango urushaho kugira umunezero muri ibi bihe, nawe birushaho kugufasha kuwugira. Kuri iyi ngingo kandi ni byiza nko gutunguza abagize umuryango wawe impano, bakazibona batabyiteze ku buryo birushaho kubamwenyuza

Ganira n’inshuti n’abavandimwe

N’ubwo bitemewe guhura n’inshuti zawe, amahirwe ahari ni uko ikoranabuhanga muri iyi myaka turimo ryateye imbere cyane, ku buryo hariho uburyo butandukanye abantu bashobora kuganira barebana kandi batari kumwe.

Ni byiza ko wakwifashisha ubu buryo ukavugana n’abo mutabashije kubonana bitewe n’ibi bihe, kandi by’akarusho mukavugana murebana. Birumvikana ko ubu buryo budasimbura kubonana amaso ku maso, gusa kuganira abantu barebana bifashishije ikoranabuhanga bishobora kugabanya urukumbuzi mwari mufitanye.

Usibye kandi kuganira n’abantu, ikoranabuhanga rishobora no gukoreshwa mu birori binini bikorwa abantu batari kumwe, ku buryo hashobora gutegurwa amasengesho, umuhuro w’umuryango ndetse n’ibindi bitandukanye.

Muri iyi minsi mikuru, birashoboka wakwishima kandi utari kumwe n'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .