00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wagabanya umubyibuho ukabije wibasiye benshi

Yanditswe na Balinda Yvette
Kuya 20 July 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Umubyibuho ukabije ni ikibazo gikomeje gufata indi ntera, kibangamiye benshi kandi gikomeje kubagiraho ingaruka zirimo no kubatera indwara ziwukomokaho.

Ni ikibazo cyugarije abana n’abakuru. Umubyibuho ukabije ni inkomoko ikomeye y’indwara zitandukanye zirim diabète, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, kanseri n’izindi.

Umubyibuho ukabije akenshi uterwa no kurya ibintu bibyibushya nk’amavuta kandi nta mirimo y’amaboko ukora cyangwa siporo. Kuryama amasaha menshi nayo ni indi mvano yawo.

Hari umubyibuho ukabije uba watewe n’imiti runaka cyangwa se uburwayi butuma ibilo bitagabanuka ahubwo bikiyongera.

Raporo ku bijyanye n’imirire ya 2020 [Global Nutrition Report], yagaragaje ko mu Rwanda igitsinagore bangana na 11.5% bari hejuru y’imyaka 18, bafite umubyibuha ukabije. Abagabo ni 2.5%, naho abana bari munsi y’imyaka itanu ni 1.1%.

Nubwo umubyibuho ukabije uhangayikishije, ushobora kwirindwa.

Icya mbere cyagufasha kwirinda umubyibuho ukabije ni uguhitamo kurya neza kandi indyo yuzuye, wirinda kurya ibiryo birimo ibinure byinshi n’amavuta, ukanagabanya ibinyobwa bifite isukari nyinshi.

Kurya mu rugero kandi ukarya ari uko ushonje, ukirinda kurya bya hato na hato. Kunywa amazi na byo bigufasha mu kwirinda no kugabanya umubyibuho ukabije.

Kuryama bihagije ukaruhuka na byo biri mu byafasha kugabanya no kwirinda umubyibuho ukabije ariko by’umwihariko gushyira imyitozo ngororamubiri muri gahunda zawe za buri munsi ni ingenzi cyane.

Uko wakipima umubyibuho ukabije

Uburyo bwo gupima uburemere bw’umubiri bwita BMI (Body Mass Index) mu rurimi rw’Icyongereza. BMI ipimwa hagendewe ku bilo n’uburebure.

Ufata ibilo ufite ukagabanya uburebure inshuro ebyiri (X2). Urugero niba ufite uburebure bwa metero 1.72, n’ibilo 93. BMI ni 1.72 gukuba 1.72, icyo ubonye ugafata ibilo 93 ukakigabanyisha.

Iyo BMI yawe iri hagati ya 18.5 kugeza kuri 24.9 uba ufite ibilo bikwiye biri ku rugero rwiza,

Iyo ufite guhera kuri 25 kugeza kuri 29.9 ibilo byawe biba ari byinshi uri mu nzira y’umubyibuho ukabije. Uri hejuru ya 30 uba ufite umubyibuho ukabije.

Umubyibuho ukabije ni inzira y'indwara nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .