00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umuntu atakaza bwangu imbaraga iyo ahagaritse gukora imyitozo ngororangingo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 Ukuboza 2021 saa 04:52
Yasuwe :

Bisaba amezi atari make umuntu akora imyitozo ngororangingo kandi ahozaho kugira ngo abashe kubaka umubiri we no kwiyumvamo ubuzima bwiza ariko yahagarika gukora iyo imyitozo nyuma y’igihe kigufi cyane akisanga atagifite imbaraga n’imbaduko mu mubiri we.

Igihe bisaba kugira ngo umuntu abashe kugira imiterere myiza y’umubiri, giterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ikigero cy’imyaka agezemo, uburyo ashyira imbaraga mu gukora imyitozo ndetse n’ahantu yitoreza kuko ubushyuhe n’ikirere cyanduye bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu ukorera imyitozo ngororangingo aho hantu ntanabashe kugera ku byo yifuzaga.

Abantu bakora imyitozo ikomeye mu byumweru bibiri baba batangiye kunguka imbaraga mu mikaya yabo ariko kwiyongera mu bunini kw’imikaya bitangira kugaragara nibura hagati y’ibyumweru umunani na 12.

Iyo umuntu ahagaritse gukora imyitozo ngororangingo na bwo atakaza imbaraga no kumera neza kwe bitewe n’impamvu zitandukanye zishingiye ku buryo yabikoragamo n’imbaraga yakoreshaga ndetse n’imitemberere y’amaraso ye.

Urugero nk’umuntu wabigize umwuga mu gusiganwa intera ndende ku maguru, aba ashobora kwiruka ibilometero 42 mu gihe cy’amasaha abiri n’igice ariko ibi bimusaba kuba akora imyitozo nibura iminsi itanu cyangwa itandatu mu cyumweru, ibi bikaba bimuhesha kwiruka nibura ibilometero 90 mu cyumweru kandi akazakomeza gukunda kubikora adacogora.

Mu gihe umukinnyi nk’uyu ahagaritse gukora imyitozo wenda bitewe n’uko atakitabira amarushanwa ngo yiyumvemo ko umubiri we ukwiye guhora umeze neza, mu gihe cy’ibyumweru bike cyane ahita atangira gutakaza imbaduko umubiri we wari usanganywe mu gihe yitaga ku kuwukoresha imyitozo ndetse ngo ahita atakaza 10% by’umwuka mwiza yahumekaga ubwo yabaga yitoza kandi ngo ibi mu byumweru bine bya mbere biba byamaze kubaho.

Nubwo abantu bose atari abanyamwuga mu byo gusiganwa ku maguru, barahabwa umuburo wo kujya bitoza uko bashoboye kuko ingaruka zigera ku basanzwe bitoza zitarebera izuba abatabikora.

Abakora imyitozo y’imbaraga nyinshi bo ibimenyetso bigaragaza ko iyo bamaze ibyumweru 12 batitoza baba bamaze gutakaza imbaraga z’ibintu biremereye babashaga guterura kandi bakazitakaza mu buryo bugaragara. Icyakora ubushakashatsi bwerekana ko hari imbaraga umuntu asigarana kandi yarazigize mbere y’uko ahagarika gukora imyitozo.

Impamvu nyamukuru itera gutakaza imbaraga, ni iy’uko umuntu aba atagihwiturira imikaya ye guhora yiteguye gukora ibintu runaka bigomba ingufu, ibi bikaba bikurura ubunebwe mu mikaya y’umuntu akazisanga atakibasha guterura ibintu yateruraga cyangwa se ngo agumane imbaraga n’imbaduko yari afite mbere.

Abantu bagirwa inama yo kutarenza ibyumweru bibiri badakora imyitozo ngororangingo ariko bakazirikana ko nubwo muri icyo gihe ari bwo na nyir’ubwite atangira kwiyumvamo ko hari ibyo yatakaje mu mubiri we ariko mu by’ukuri burya ngo nyuma y’amasaha 48 umuntu atitoza aba yahise atangira kugira ibyo atakaza birimo no gutembera neza kw’amaraso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .