00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umuntu ashobora kuzaba agaragara mu mwaka wa 3000

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Mu 2019, sosiyete y’Abanyamerika yitwa Fellowes yagerageje kwiyumvisha uko umukozi wayo witwa Emma azaba agaragara mu 2040, aho bamwerekana umugongo waramaze kwihina, afite ibibazo by’imitsi, umubyibuho ukabije ndetse n’amaso ye yaratukuye kubera urumuri rw’ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefoni.

7 sur 7 ivuga ko nyuma, Ikigo cy’Itumanaho cyitwa Toll Free Forwading cyahise kigira n’igitekerezo cy’ishusho y’umuntu ubwo isi izaba igeze mu mwaka wa 3000.

Igitekerezo kikaba cyaraje giturutse ku kureba uburyo ikoranabuhanga rishya rishobora kuzagira ingaruka ku muntu, by’umwihariko mu buryo agaragaramo. Iyi sosiyete igaruka cyane ku mpinduka zigaragara ugereranyije n’iki gihe.

Fellowes mu itangazo yasohoye yagize iti “ni byo koko, ikoranabuhanga ribumbatiye ibyiza byinshi, ariko rinafite ingaruka mbi ku mubiri wacu.”

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’igitekerezo, hakozwe ubushakashatsi butandukanye mu bya siyansi, begera inzobere mu bijyanye n’ingingo bagizeho igitekerezo; nyuma babona kwegera umunyabugeni bakoranye mu kubona iyo shusho igaragara mu buryo bukeye neza bwa 3D.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe nk’imisusire y’umuntu wo mu mwaka wa 3000.

Ijosi n’ibitugu binini hamwe n’umugongo uhese

Iyi sosiyete y’Abanyamerika, ivuga ko ikoreshwa rya mudasobwa na telefoni zigezweho zizwi nka “smartphones”, bifite uruhare rugaragara mu guhindura imiterere y’umuntu aho kumara amasaha menshi umuntu yunamye muri mudasobwa no muri telefoni, bigenda bigoreka urutirigongo rwe nk’uko byanagarutsweho n’inzobere mu by’ubuzima n’imibereho myiza, Caleb Backe.

Mu gihe bigenze bityo, iyi nzobere ivuga ko imikaya yo mu irugu biyisaba gukoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo ibashe gushyigikira umutwe, ariko bikanaviramo kugondama kw’ijosi rikanaba rinini.

Impinduka ku miterere y’amaboko n’intoki

Bavuga ko imiterere y’amaboko yacu ishobora kuzahinduka kimwe n’intoki dukunda kwandikisha mu gukoresha telefoni zigezweho, ku buryo bizajya kugera mu 3000 amaboko yaramaze kwihina cyane ku rugero ashobora kugaragaza imfuruka ya santimetero 90 mu ngingo zayo nko mu nkokora kandi bikajya bihora bimeze bityo kabone n’ubwo umuntu yaba atari gukoresha ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga.

Impanga nini n’ubwonko buto cyane

Mu 2011, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko hari imirasire ituruka muri telefoni zigezweho, ishobora kuba yatera indwara ya kanseri ku kiremwamuntu; ibi bikaba bimwe mu bishingirwaho havugwa ko umubiri w’umuntu mu kwirwanaho wazishakamo imisemburo ituma agahanga kaba kanini cyane.

Icyakora ingano y’ubwonko ikagabanuka bitewe n’uko abantu bazaba basigaye bahugira gusa ku gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo gukenera gukoresha ubwonko bitazajya bipfa kubaho, ari na yo mpamvu izatera igabanuka ryabwo.

Ibitsike bya kabiri

Indi mpinduka yitezwe mu myaka y’ahazaza, ni iyo ku maso aho kubera urumuri ruturuka mu bikoresho by’ikoranabuhanga ruzwiho kwangiza amaso y’umuntu cyane, ku buryo umubiri we ushobora kuzaba waragize ubushobozi bwo kwishakamo ibindi bitsike mu rwego rwo kwirwanaho mu gihe iya mbere yaba yamaze kwangirika.

Abahanga bavuga ko ijisho rishobora kuzaba ryarakoze ikirahure cyaryo cyifitemo ubushobozi bwo guhangana n’urumuri rw’ubururu ruboneka mu bikoresho by’ikoranabuhanga, gusa mu gihe ibi bitakunda, ni ho bahera bavuga ko hazabaho icyo cy’ibindi bitsike bizaba bikora nk’uko ibya mbere byakoraga.

Mu 3000 ni gutya umuntu ashobora kuzaba agaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .