00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umugore ashobora kwikorera isuku mu myanya y’ibanga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 June 2022 saa 07:39
Yasuwe :

Isuku yo mu myanya y’ibanga ku mugore ifite agaciro gakomeye kuko iyo ititaweho bishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye zamwangiriza ubuzima.

Benshi mu bagore batekereza ko kuba woze biba bihagije kugira ngo ube usukuye nyamara ni ukwibeshya kuko imyanya y’ibanga bisaba kuyitaho bidasanzwe kugira ngo isuku yayo ibe yizewe.

IGIHE yabateguriye bumwe mu buryo ushobora gukoresha usukura imyanya yawe y’ibanga igahora isa neza bikakurinda umwanda watuma urwara indwara zitandukanye zifata imyanya ndangagitsina.

Iyo woga umubiri wose biba byiza ko ufata umwanya ukoza no ku gitsina cyawe, aha ni hamwe hagaragara inyuma kuko imbere ho hafite ubushobozi bwo kwikorera isuku, kirazira kugerageza kuhoza ukoresheje isabune.

Mu koga ku gitsina cyawe bisaba kwigengesera ukirinda gukoresha imbaraga nyinshi cyangwa ikintu gikomeye cyahakomeretsa.

Igihe uri kuhasukura wakoresha ‘pH-balanced’, iyi ni imiti yabugenewe koza igitsina cyangwa ukaba wakoresha isabune zabugenewe. Ikindi kintu uba ugomba kwitondera ni ukogamo amazi ashyushye kuko uruhu rwaho ruba rworoshye biba byiza iyo ukoresheje amazi akonje kugira ngo rutangirika.

Iyo umaze kogamo neza ufata umwanya uhagije wo kwihanagura ku buryo ubona ko humutse neza kuko iyo urekeyemo amazi bituma hakomeza gutoha bikaba byagutera ‘infection’ cyangwa impumuro mbi.

Ambara umwenda w’imbere ukozwe muri cotton

Umwambaro w’imbere iyo ukoze muri cotton ni mwiza ku myanya yawe y’ibanga kuko ukozwe mu buryo bworoshye bufasha igitsina cyawe guhumeka neza bikakurinda kugira icyuya cyateza infection.

Tukiri ku myambaro y’imbere na byo bikwiye kwigengeserwaho ukayambara yumye neza kandi warayanitse ahantu hagera izuba. Biba byiza ko iyo ugiye kuryama uyikuramo.

Igihe udafite umwambaro w’imbere wa cotton biba byiza kwambara ‘pantyliner’ ziba zimeze nka cotex ariko ari nto cyane uyambara ku ikariso ikarinda igitsina cyawe guhura n’umwenda utizewe.

Isuku ya nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Hari abantu bamara gukora imibonano mpuzabitsina bagahita baryama cyangwa bagakomeza gahunda zindi batabanje kwisukura. Biba byiza gukurikirana isuku yawe ya nyuma y’iki gikorwa.

Niba umuntu mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina mutizeranye byaba byiza ko mwakoresha uburyo bwo kwirinda. Iyo iki gikorwa kirangiye abahanga bavuga ko ikintu cya mbere umugore aba agomba gukora ari ukunyara kugira ngo inkari zimanure imyanda ishobora kuba yaje mu gihe cy’imibonano.

Ikindi ni ugukaraba mu gitsina cyawe ukoresheje uburyo twagarutseho haruguru.

Kwita ku mafunguro ufata

Amafunguro dufata agira uruhare rukomeye kuri buri gice cy’imibiri yacu, kugira ngo imyanya yawe y’ibanga ikomeze kumera neza bisaba kunywa amazi menshi, uko unywa amazi niko ushaka kujya kunyara kandi bifasha mu gusukura mu gitsina.

Si ukunywa amazi gusa ahubwo bijyana no gufata amafunguro afite intungamubiri zituma imyanya yawe y’ibanga igira ubuzima bwiza nk’ubunyobwa, inanasi, watermelon n’ibindi.

Ikindi gihe cyo kwigengesera ku mugore ni igihe ari mu mihango akagerageza koga kenshi gashoboka ndetse no guhindura cotex cyangwa ikindi akoresha igihe ari muri ibi bihe. Mu byo umugore adakwiye kwibagirwa harimo no kugosha ubwoya bwo ku myanya y’ibanga kuko bushobora kuba isoko y’icyunzwe cyamukururira umwanda.

Koga buri munsi ntibihagije ngo umugore yizere isuku y'imyanya y'ibanga ye kuko bisaba kuyitaho by'umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .