00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Soldat Reginald Pye na Huguette Geoffroy bongeye guhura nyuma y’imyaka 78

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 01:23
Yasuwe :

Ku wa 6 Kamena 1944, Reginald Pye wari umusirikare muto uturuka mu Bwongereza, yageze ku nkombe za Normandy mu Bufaransa. Icyo gihe hari mu ntambara ya kabiri y’Isi, ubwo habagaho icyo bise "débarquement en allié en Normandie".

Iyo yari intambara yari ifite izina ry’ibanga rya "Neptune", yatangiye mu ijoro ry’iya 5 kugeza ku wa 6 Kamena 1944. Ni ho Reginald Pye yahuriye na Huguette Geoffroy wari umukobwa ukibyiruka.

Reginald Pye yavuze ko adashobora kubyibagirwa kuko bahuye mu bihe bikomeye, yiyemeza ko azakora uko ashoboye kose akazamushaka, akanamushimira.

Uko byagenze

Icyo gihe Huguette yari afite imyaka 14, Reginald Pye afite 21.

Ku wa 6 Kamena 1944 nibwo Reginald Pye wari umusirikare muto uturuka mu Bwongereza, yageze ku nkombe za Normandy mu Bufaransa, aho bari barise "Sword Beach".

Mu kazi yarimo ka gisirikare muri ibyo bihe, habagaho igihe amafunguro abageraho atinze, bigasaba buri wese kwitwaza impamba. Icyo gihe mu ikamyo Reginald Pye yarimo, yari afitemo umugati usize ubuki n’igikopo kirimo ifi.

Mu gihe bahagaze kubera ikibazo ikamyo yari igize mu nzira, bategereje ko abandi basirikare babagereho, Reginald Pye yafashe umugati we n’ifi, atangiye gufungura, abona imbere ye hageze umwana w’umukobwa w’imyaka 14, amureba mu maso, ahita abimuhereza.

Uwo mukobwa yari Huguette Geoffroy. Reginald Pye n’itsinda ry’abasirikare bari kumwe, bari bageze mu karere bita Vrigny.

Huguette byaramushimishije, asubira iwabo mu rugo azana icupa ririmo amata n’ifoto ye. Iyo foto ikaba ari iy’igihe yahabwaga Ukarisitiya.

Yayishyize mu bintu bya Reginald Pye nk’ikimenyetso cy’urukundo cyangwa cyo kumushimira. Iyo foto Huguette Geoffroy yibutse kuyandikaho amazina ye, itariki n’imyaka yari afite icyo gihe.

Reginald Pye yaje kuyibika neza mu ikofi ye.

Nk’umuntu wari wariyemeje ko azamushakisha, koko yarabikoze nyuma y’imyaka 78. Yabifashijwemo n’inkuru yanditswe muri kimwe mu bitangazamakuru cy’akarere ko mu Bufaransa.

Baje kongera guhura ku wa 30 Ukwakira 2022, Reginald afite imyaka 99, Huguette afite 92.

Mu guhura kwabo nyuma y’imyaka 78, Reginald Pye yari yitwaje umugati usize ubuki, igikopo kirimo ifi, ya foto, n’icupa yamuzaniyemo amata muri 1944.

Barahoberanye, baraganira bishyira kera, bagaruka ku mateka y’ubuto bwabo bishimye.

Reginald Pye yahuye n'umukobwa, bongera kubonana nyuma y'imyaka 78
Ifoto ya Huguette Geoffroy yahawe ukarisiyiya yongeye guhuza abantu
Huguette Geoffroy yongeye guhura na Reginald Pye nyuma y'imyaka 78
Iyo foto Reginald Pye yayibitse neza, imaze imyaka 78

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .