00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Petrovich Gannibal wajyanywe nk’umucakara yabaye umusirikare ukomeye mu Burusiya

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Inzira ya muntu iba ndende ariko urugendo rw’ubuzima rwa Abram Petrovich Gannibal ruratangaje cyane, kuko yakuwe muri Afurika akiri muto mu buryo bw’ubucakara, nyuma akaza kwisanga yarageze mu myanya y’icyubahiro mu Burusiya.

Yabayeho mu kinyejana cya 17 n’icya 18 kuko yavutse mu 1696 atabaruka mu 1781.

Gannibal ufite inkomoko muri Afurika, yahakuwe ashimuswe n’abo mu Bwami bwa Turukiya bari bazwi nka “Ottomans”, nyuma bakaza kumugurisha mu Burusiya yageze agatangwa nk’impano kuri Peter the Great ufatwa nk’uwahesheje ijabo n’igitinyiro igihugu cye cy’u Burusiya ku ruhando rw’u Burayi bwose.

Kuva ubwo Gannibal wanahaboneye izina ry’Abarusiya rya Petrovich, yatangiye kurererwa mu bikari by’uyu mwami w’abami bituma uwari umucakara atangira kurerwa mu buryo bwubashywe kurusha ubundi mu gihugu.

Yarahakuriye atangira kujya anazamurwa mu ntera kugeza ubwo yagizwe umwe mu bakora mu rukiko rw’ibwami, icyo gihe hari ku ngoma ya Elizabeth, umukobwa wa Peter the Great.

Uyu mugabo yaje kuhashingira umuryango abyara abana 11 kugeza ubwo haje kuvamo umwuzukuruza akaba umusizi ukomeye; Alexander Pushkin ufatwa nk’umusizi w’ibihe byose mu Burusiya, akanafatwa nk’uwatangije ubuvanganzo bugezweho muri icyo gihugu.

Richard Pankhurst wahoze ari umwarimu muri Kaminuza ya Addis Ababa muri Ethiopia, avuga ko se wa Gannibal yarwanyije cyane ibikorwa by’ubucakara kugeza ubwo yaje kwicwa n’aba Ottomans bo muri Turukiya, baboneraho gushimuta umuhungu we bamushyira mu bwato baramwambukana. Icyo gihe bivugwa ko mushiki we witwaga Lagan, yiroshye mu nyanja ashaka gutabara musaza we wari ushimuswe.

Gannibal yamaze umwaka mu Bwami bwa Ottoman ku ngoma ya Ahmed III ari naho ambasaderi w’u Burusiya; Sava Vladislavich-Raguzinsky, yamuvanye mu gikorwa cyo gushaka Abanyafurika b‘abanyawenge bakiri bato ngo bajyanwe i Moscow bamurikirwe Tsar Peter the Great.

Icyo gihe umwami w’abami yakunze ubuhanga yabonanye Gannibal, akamubonamo ubushobozi budasanzwe mu bya gisirikare. Yaje kubatirizwa muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Paraskeva maze icyo gihe Peter the Great amubera se muri batisimu; umunsi Gannibal yanahise afata nk’uwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko cyane ko atari azi uwo yavukiyeho nyirizina.

Mu 1717, yoherejwe i Metz mu Bufaransa kwiga ibya siyansi n’Ubugeni, atangira kuba intyoza mu ndimi zitandukanye, akanaba umuhanga mu mibare no mu ishami ryayo ry’ibinyampande.

Umwaka wakurikiyeho, yinjiye mu gisirikare cy’u Bufaransa agamije kunezeza se wa batisimu ndetse icyo gihe iki gihugu cyahise cyinjira mu bushyamirane na Espagne maze Gannibal atangira kujya mu rugamba anaboneramo ipeti rya kapiteni nubwo yarukomerekeyemo ku mutwe akanafatwa mpiri n’ingabo za Espagne nyuma mu 1722 zamurekuye asubira i Metz mu masomo.

Mu Bufaransa ni ho yavanye izina rya Gannibal, asubira mu Burusiya aho yatangaga amasomo n’imyitozo kuri rimwe mu matsinda yihariye yarindaga Tsar.

Mu 1723, yasoje amasomo burundu maze asubira mu Burusiya nubwo Peter yafataga nka se yahise apfa mu 1725 agasimburwa n’umuhungu we, Menshkov utarabaniye Gannibal na gato.

Uyu yahise atangira urugendo rw’ubuhunzi ava mu Burusiya ajya muri Siberia, ahungira muri Kazan, akomereza Tobolsk na Irkutsk nyuma aza kujya i Selenginsk hafi y’umupaka wa Mongolia kugeza ubwo yahabwaga imbabazi mu 1730 abikesha ubumenyi yari azwiho muri tekiniki nk’umwenjeniyeri, maze akomereza imirimo ijyanye na byo muri Siberia.

Gannibal yaje gusubizwa ikuzo yahoranye kuva mu 1741 ubwo Elizabeth yimaga ingoma. Aha yahaboneye ipeti rya General Major aza no kubona irya Jenerali kugeza ubwo yasezeraga mu gisirikare mu 1762 ku ngoma ya Catherine the Great.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .