00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko konti ya Twitter y’ikinyoma iri ‘verified’ yatumye farumasi ihomba miliyari 16$

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Mu minsi ishize ubwo Elon Musk yaguraga Twitter agahita atangaza ko abafite konti ziri verified bagomba kujya bishyuzwa amadolari 8 y’ifatabuguzi ku kwezi, abantu benshi bari bafite akamenyetso k’ubururu imbere ya konti zabo, batangiye kuva kuri uru rubuga bayoboka izindi zisanzwe zihanganye na rwo.

Mu minsi ishize ubwo Elon Musk yaguraga Twitter agahita atangaza ko abafite konti ziri verified bagomba kujya bishyuzwa amadolari 8 y’ifatabuguzi ku kwezi, abantu benshi bari bafite akamenyetso k’ubururu imbere ya konti zabo, batangiye kuva kuri uru rubuga bayoboka izindi zisanzwe zihanganye na rwo.

Konti zifite ako kamenyetso ubusanzwe zifatwa nka konti zemewe kandi ba nyirazo bazwi neza, icyakora ubwo havugwaga ibyo kujya zishyura hari abahise bagaragaza ko biteye impungenge ku buryo bishobora no kubamo abamamyi, impungenge zahise zibonerwa gihamya hadaciye kabiri ndetse n’uwo mwanzuro wo kwishyuza utarashyirwa mu bikorwa.

Ku wa 10 Ugushyingo, hari farumasi y’Abanyamerika yitwa Eli Lilly yashowe mu gihombo mu buryo bw’amanzaganya, ubwo imwe muri konti za Twitter z’ikinyoma yandikaga ku rukuta rwayo amagambo agira ati “Kuri ubu imiti ya insuline ni ubuntu” mu gihe farumasi ya Eli Lilly izwi mu za mbere ku Isi zicuruza iyo miti.

Iyi nkuru y’impuha yamaze amasaha make kuri Twitter binyuze kuri konti itari iya nyayo nubwo yari iri verified ariko nyuma ikaza gusibwa, byatangajwe ko yahombeje farumasi ya Eli Lilly, akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri miliyari 16.

Uwafunguye iyo konti y’ikinyoma yayise “EliLillyandCo” hanyuma amaze gushyiraho ubutumwa buvuga ko insuline ari ubuntu bisamirwa hejuru na benshi barabihererekanya karahava kugeza ubwo ukuri kwaje kumenyekana n’ubwo butumwa bugasibwa.

Ibyo gushyira akamenyetso k’ubururu imbere ya konti ya Twitter nk’ikimenyetso cy’uko ba nyirayo bazwi, byongeye guteza ururondogoro bituma hongera kugarukwa ku y’ikinyoma yiyitiriye Georges Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho binyuze kuri iyi konti na yo yari iri verified, yanyujijeho amagambo yakangaranyije benshi.

Icyo gihe yagize ati “Nkumbuye kwica Abanya-Iraq” hanyuma aza gusubizwa n’indi konti na yo iri verified yari yiyitiriye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair aho yagiraga ati “Nanjye ni uko mvugishije ukuri.”

Ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika byatangaje ko ubu gusaba guhabwa ako kamenyetso k’ubururu bitakiri gukunda nyuma y’aho habereye ibyo bibazo hakanagaragara ibyafashwe nk’akaduruvayo katejwe na Elon Musk.

Konti yakwirakwije amakuru ivuga ko insuline ari ubuntu na n’ubu iracyagaragara kuri Twitter, icyakora ntigifite ako kamenyetso k’ubururu ndetse iya nyayo igaragara nka “Eli Lilly Company” yiseguye ku bakiliya yabo ku mbogamizi baba barahuye na zo muri icyo gihe.

Kuva Elon Musk yagura Twitter, amaze gukora amavugurura yavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .