Bimwe muri ibyo bikorerwa mu nganda, binaboneka ku isoko ryo mu Rwanda, bishyirwamo icyo kinyabutabire birimo ‘Ice cream’, ‘Ketchup’, ‘sugarless gum’ cyangwa se shikarete zitari iz’isukari, ‘Gâteaux’, ‘Biscuits’, umuti woza amenyo n’ibindi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryayobowe na Dr. Stanley Hazen wo mu Kigo "Center for Cardiovascular Diagnostics and Prevention", yongera no kubuyobora mu Kigo "Center for Microbiome and Human Health", bunakorwaho n’Ikigo Cleveland Clinic Lerner Research Institute.
Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2023 nyuma yo gusuzuma ibisubizo byavuye ku mimerere y’amaraso y’abantu 1157 bivuje indwara y’umutima hagati ya 2004 na 2011, nyuma hasuzumwa n’abandi 2100 bari bafite ibyago byinshi byo kurwara umutima.
Amaraso y’abo bantu yari arimo ibinyabutabire bya Xylitol na Erythritol, ubundi binifashishwa mu gushyira isukari mu birimo ‘yaourt’, imigati yo mu bwoko bwa ‘Sourdough’, ibiryo bikunzwe gutekwa muri Koreya bizwi nka ‘Kimchi’, icyayi cya ‘kombucha’, ‘Ketchup’ n’ibindi.
Dr. Stanley Hazen uri mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko mu kubukora, abo bandi 2100 babukoreweho bari abakorerabushake bahawe ibinyobwa birimo ikinyabutabire cya Xylitol mu kureba impinduka zirimo uko cyiyongera mu mibiri yabo hapimwe amaraso, mbere na nyuma yo kunywa ibyo binyobwa.
Bimwe mu byagaragaye ni uko nyuma yo kubinywa, icyo kinyabutabire cyikubye inshuro 1000 mu mibiri yabo, ibigira uruhare rukomeye mu kuvura kw’amaraso ntakomeze gutembera mu mubiri, ari na byo bigushyira mu byago byo kuba wakwicwa vuba n’ibirimo umutima na ‘stroke’.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!