Uko igikundiro cya TikTok cyatumbagiye kubera Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe byo kuguma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus, imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byamaze irungu benshi. Bamwe banyarukiraga kuri WhatsApp, mu kanya bakajya kuri Facebook, abandi bateruye ibiganiro bishyushye kuri Twitter reka sinakubwira!
Hari n’abandi barara amajoro bakurikiye ibyamamare bitandukanye biba biri kubaganiriza mu buryo bw’imbona nkubone kuri Instagram, bibabwira byinshi ku mishinga y’ejo hazaza ndetse bamwe bagakora ibitaramo bifashishije imbuga zirimo (...)

Hari n’abandi barara amajoro bakurikiye ibyamamare bitandukanye biba biri kubaganiriza mu buryo bw’imbona nkubone kuri Instagram, bibabwira byinshi ku mishinga y’ejo hazaza ndetse bamwe bagakora ibitaramo bifashishije imbuga zirimo na Youtube imaze kwamamara ku Isi yose.

Si ibyo gusa, hari n’abafataga umwanya ugasanga bafashe ifatabuguzi kuri Netflix, kimwe mu bigo bicururiza filime kuri internet byungukiwe muri ibi bihe.

Uvuze ibi byose ukibagirwa urubuga rwa TikTok waba udakurikirana cyane iby’imbuga nkoranyambaga kuko hari benshi barwifashishije mu kumara irungu abantu batandukanye mu Rwanda.

Imiterere y’uru rubuga ifasha abarukoresha kuba bafata amashusho y’undi muntu, rukayahindura ku buryo uyareba ashobora kugira ngo ari kuvugwa muri ako kanya, nyamara yarafashwe mbere cyangwa agasakazwa ahantu hatandukanye.

Mu Bwongereza nabo ntibatanzwe! Urubyiruko rutandukanye rwifashishije uru rubuga mu gusangiza abarukurikira amashusho asetsa n’imbyino zitandukanye zigezweho.

Icyumweru kimwe mbere y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson atangaza ibihe byo kuguma mu rugo, Abongereza 278 000 bari bafite TikTok kuri telefoni zabo gusa nyuma y’ibi bihe baje kwiyongera mu buryo bwihuse kubera ko utubari n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro byari byarahagaze.

Madeline Mai-Davies usanzwe atanga ibyo kunywa mu mu Mujyu wa Stevenage mu Bwongereza, yatangajwe no kuba mu gihe cy’iminsi itandatu yarabashije gutumbagira akamenyekana cyane mu Bwongereza mu gihe gito cyane ndetse ubu afite abamukurikira basaga ibihumbi 210.

Uyu mukobwa yamamaye nyuma yo gusakaza amashusho y’umukunzi we kuri uru rubuga agerageza kurenga mu mabwiriza yo kuguma mu rugo ndetse ubu afite abantu bakabakaba miliyoni ebyiri bamaze kuyireba.

Yagaragaje amarangamutima ati “twari turi mu bitangazamakuru amagana mu bihugu 20 kubera aya mashusho.”

Mai-Davies afite gahunda yo gukomeza kuba umwe mu bakurikirwa cyane ndetse ashaka kujya asangiza abamukurikira amashusho y’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Akafi Ali we yaretse akazi ke ko kubara amafaranga kugira ngo yimirize imbere inzozi ze zo gusetsa abantu yifashishije TikTok. Yaravuze ati “Nshaka kuba ukora utuntu dutandukanye dutuma abantu baseka.”

TikTok ni urubuga rwashinzwe n’Ikigo ByteDancen, rukoreshwa mu gusangiza abandi amashusho y’ibyo urimo gukora ako kanya (live streaming).

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Sensor Tower cyo muri Amerika bwagaragaje ko mezi atatu ya mbere ya 2018, uru rubuga rwaciye agahigo ko kuba ariyo porogaramu yashyizwe muri telefoni za iPhone nyinshi kuko yamanuwe [download] inshuro miliyoni 45.8.

Mu gukora TikTok bashyizemo utuntu tw’ingenzi dusanzwe dukoreshwa ku mbuga nka Snapchat, aho umuntu ashobora kwifata amashusho y’amasegonda 15 akayashyira kuri uru rubuga.

Undi mwihariko ni uko uba ufite ubushobozi bwo guhitamo indirimbo ushobora kongera mu mashusho yawe, kugira ngo arusheho kunogera abayareba n’abayumva, ndetse ukongeramo ibindi bintu bitarimo uyafata (special effects). TikTok iri mu ndimi 34.

Uru rubuga rwashinzwe mu 2012 n’umushabitsi w’Umushinwa Zhang Yiming. Ni rumwe muri application zifashishwa mu gusangizanya amashusho zigezweho cyane. Rukoreshwa muri telefoni zifite porogaramu za iOS na Android.

Kuri ubu TikTok ikoreshwa n’abasaga miliyoni 800 ku Isi. Applicatoion yayo imaze kumanurwa (download) inshuro zirenga miliyari 1.5 kuri App Store na Google Play.

Yatangijwe ku isoko ryo mu Bushinwa muri Nzeri 2016; umwaka wakurikiyeho wa 2017, ByteDance isakaza iyi application hanze y’icyo gihugu.

Amashusho amwe n’amwe y’abagiye bakoresha TikTok mu Rwanda

View this post on Instagram

😂😂😂YAKA

A post shared by ISIMBI📸 (@promesse_kamanda) on

TikTok ikoreshwa n'abantu b'ingeri zose ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .