00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko agasuzuguro k’Abarusiya kabereye Elon Musk imbarutso yo gushinga SpaceX

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 June 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Burya ngo ntakabura imvano. Ushobora kuganira n’umuntu ufite ibyo yagezeho akakubwira inzira y’inzitane yanyuzemo ugatangara ariko ugasigarana isomo rimwe ry’uko ‘nta gucika intege’.

Benshi babona Elon Musk nk’umugabo w’umukire, wubashywe kandi ukomeje guhindura amateka y’iby’isanzure. Icyo wamenya ni uko mu myaka mike cyane ishize hari Umurusiya wamusuzuguye, akamubwira nabi cyane ndetse akamucira bikamutera umujinya mwiza wo gushinga SpaceX.

SpaceX ni ikigo gikataje mu gikora ibyogajuru n’indi mirimo igamije gutuma hamenyekana byinshi mu isanzure ku buryo hashobora no kuzatuzwa abantu mu gihe kitarambiranye.

Lori Garver wahoze ari Umuyobozi wungirije mu Kigo cya Amerika gikora Ubushakashatsi mu by’Isanzure n’Ikirere (NASA), yavuye imuzi ibijyanye n’aho Elon Musk yakuye igitekerezo cyo gutangiza SpaceX.

Muri raporo zizwi nka “Garver’s memoir” z’uyu mugabo wahoze akorera NASA, avugamo ko Elon Musk yafashe icyemezo cyo kuba yagira ikigo cye gikora ubushakashatsi mu by’isanzure nyuma yo gusuzugurwa kenshi n’Abarusiya.

Uyu muyobozi wa SpaceX ngo yagize iki gitekerezo mu 2001 ubwo yari mu ndege ataha nyuma y’aho enjeniyeri w’Umurusiya amusuzuguye akanamuciraho bigatuma yiyemeza gutangiza ikigo cye agamije guhigana n’Abarusiya mu bijyanye n’isanzure.

Lori Garver wabaye mu buyobozi bwa NASA ku ngoma ya Barack Obama, avuga ko yakoze ibishoboka byose ngo ingendo zigana mu isanzure zishoboke ku mubare munini w’abantu kandi mu buryo buboroheye bidasabye ibya Mirenge ku Ntenyo, ariko akavuga ko yagiye akomwa mu nkokora no kuba NASA yarifuzaga ko ari yo rukumbi akomeza gukorera.

Garver na Musk bahuye mu 2002 aho avuga ko baganiriye ku kuba ikigo cya NASA cyishingikiriza cyane ku Burusiya, bashaka uko bakora ikigo cyigenga nk’uko mu kwezi gushize byanagarutsweho n’uwafatanyije na Musk gushinga SpaceX, Jim Cantrell.

Cantrell yavuze ko Musk yafashwe nabi ubwo yajaya i Moscow ngo aganire n’Abarusiya ku byo kubagurira icyogajuru cyagombaga gutwara imbeba cyangwa ibimera ku mubumbe wa Mars.

Cantrell avuga ko muri ibyo biganiro ari ho Umurusiya yafashwe n’uburakari n’agasuzuguro kenshi agahita abacira ku nkweto bitewe n’uko ngo Abarusiya babaga bifuza ibiganiro biciriritse byo ku birahure by’agatama, mu gihe Musk we yabaga yifuza ko baganira ku bintu bihambaye kandi bifite icyerekezo.

Cantrell agira ati “Baturebaga nk’abantu b’imburamukoro, uwo enjeniyeri yaduciriyeho kuko yatekerezaga ko turi umwanda.”

Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka ibyo bibaye, Musk yahise atangiza ikigo cye mu by’ikoranabuhanga n’isanzure ku buryo ubu cyagutse kikaba mu byigenga biri ku isonga mu kugira agaciro kanini ku isi kugeza ubwo mu mwaka ushize ku nshuro ya mbere cyanatangije ingendo za gisivili mu isanzure.

Amateka ya Musk mu gushinga iki kigo ntasibangana kuko binyuze ku rubuga rwe rwa Twitter adasiba kwerekana ko akangononwa hagati ye n’Ikigo cy’u Burusiya cya Roscosmos kiyobowe na Dmitry Rogozin, ntaho kagiye ku buryo umwaka utaha ateganya kohereza icyogajuru kizaca agahigo ku isi ko kuba icya mbere gikomeye kandi gifite ingufu kizaba cyoherejwe mu isanzure.

Elon Musk yatangije SpaceX nyuma yo gusuzugurwa n'Abarusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .