Hagati y’umwaka wa 2016 na 2021, imibare igaragaza ko abantu batunze hejuru ya miliyoni 50$, wavuye ku bantu 80 ukagera ku 120 aho umutungo wabo ukubiye hamwe wavuye kuri miliyari 12,73$ ukagera kuri miliyari 17,4$, ubwiyongere buri ku rugero rwa 36,8%.
Iyi raporo yagaragaje Sameer Naushad Merali nk’umuherwe wa mbere muri Kenya, aho abarirwa akayabo ka miliyoni 790 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari 89,6 z’amashilingi akoreshwa muri icyo gihugu.
Merali bivugwa ko yafashe umwanya wa mbere ku bw’umutungo yasigiwe na se no kuba afite ishoramari mu buhinzi, itumanaho, iby’amabanki n’inganda.
Shah umugwa mu ntege kuri uwo mwanya, we amenyerewe nk’uwashinze Bidco Group aho akora ubushabitsi butandukanye abinyujije mu bicuruzwa byamenyekanye cyane nka Noodies Instant Noodles, Planet Soda, Kimbo cooking fat na Gentle Care ari nabyo bimuhesha kuba atunze akayabo kabarirwa muri miliyoni 790$.
Jaswinder Singh Bedi ni we uri ku mwanya wa gatatu aho abarirwa umutungo wa miliyoni 680$ akaba azwi nka nyir’uruganda rwa Bedi ruri mu ziza ku isonga muri Kenya mu gukora imyambaro, mu gihe perezida ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta ari we uza ku mwanya wa kane kuri urwo rutonde n’umutungo wa miliyoni 530$.
Iyi raporo yongeyeho ko umutungo wa Kenyatta ufitanye isano n’ibikorwa by’umuryango uzwi nk’uw’aba-Kenyatta bitewe n’ibikorwa bazwiho birimo ishoramari mu bijyanye n’amabanki, ubwikorezi, ubutaka n’itangazamakuru.
Ku mwanya wa gatanu kuri urwo rutonde hazaho Mahendra Rambgai Patel, ubarirwa umutungo wa miliyoni 430 z’amadolari ya Amerika; umutungo akesha ibikorwa bye byo muri Ramco Group byaba ibijyanye n’amacapiro, inganda ubucuruzi bw’ibikoresho byo mu biro n’ibindi bikoresho birimo imashini zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!