Uganda: Yatawe muri yombi azira kwiyita padiri, asanganwa ‘Movit’ yasigaga abantu nk’amavuta y’umugisha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Emmanuel Lambert Ndyanabo yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda azira kwiyita Padiri agategeka abaturage kumuzanira amaturo atandukanye.

Uyu mugabo ngo yari amaze igihe yarayogoje abaturage bo mu gace ka Kisoro, yafashwe ubwo yari amaze kwaka amaturo abanyeshuri bo muri Kisoro Demo Primary School.

Kugira ngo afatwe umuyobozi w’iri shuri niwe wabajije umupadiri wundi wo muri aka gace witwa Ignatius Arinaitwe impamvu mugenzi we amuyogoreza abanyeshuri.

Nyuma yo kumenya iki kibazo Ignatius yahamagaje uyu wiyita umupadiri amubaza ibibazo bitandukanye ariko asanga nta kintu azi kuri Kiliziya Gatolika.

Emmanuel Lambert Ndyanabo yavuye muri Canada mu 2016, si ubwa mbere afungiwe kwiyita padiri kuko mu 2017 yafunzwe nyuma yo gufatirwa ahashyinguye abahowe Imana b’i Bugande nabwo yigize umupadiri, nyuma y’umwaka umwe ararekurwa ari nabwo yahise yimukira muri aka gace ka Kisoro.

Ubwo yatabwaga muri yombi, uyu mugabo w’imyaka 36 yasanganywe amavuta ya ’Movit’ yasigaga abaturage yatekeraga umutwe ababwira ko ari ay’umugisha.

Nyuma yo kubazwa ibibazo bitandukanye inzego z’umutekano zasanze Paruwasi zose zo muri Canada avuga ko yakoreyemo umurimo w’Imana zitabaho.

Emmanuel Lambert Ndyanabo si ubwa mbere afashwe yiyita padiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .