Ashraf Bamusungwire byatangajwe ko yapfuye mu mpera za Nzeri 2024, nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu gace ka Nakasongola rwagati muri Uganda.
Umuryango we wahise ukusanya amafaranga yo kujya kuzana umurambo, barawushyingura.
Ubwo umuryango wari mu isengesho ryo gukura ikiriyo kuwa Gatanu tariki 1 Ugushyingo, watunguwe no kubona Bamusungwire agarutse mu rugo, barumirwa nkuko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje.
Byaje kugaragara ko umurambo w’uyu mugabo ushobora kuba waribeshyweho kubera ko wari wangiritse cyane ku buryo isura ye itagaragaraga neza. Ikimenyetso cyonyine barebeyeho ni icy’uko yakebwe.
Umuryango wabanje kumukorera imigenzo gakondo yo kumuhumanura, hanyuma bakora ibirori byo kumwakira.
Bivugwa ko uwahamagaye umuryango awubwira ko Bamusungwire yapfuye, ari inshuti ye nayo yabaga mu gace ka Nakasongola.
Rashid Kipwapwa, umwe mu bayobozi b’idini ya Islam muri ako gace yavuze ko nta kibazo gihari kuba n’uwashyinguwe ari umuyisilamu aho kumurekera ku gasozi.
Yavuze ko ikigaragara habayeho kwibeshya ku murambo, bityo ko bazategereza hakaboneka umuryango uvuga ko wabuze umuntu wawo witabye Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!