00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuntu umwe yapfiriye mu kizamini kimwinjiza mu gisirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 June 2022 saa 04:48
Yasuwe :

Umunyeshuri wari urangije amasomo ya kaminuza yaguye mu myitozo yo gusuzuma ko abashaka kwinjira mu gisirikare cya Uganda bujuje ibisabwa, mu Karere ka Apac.

Uwaburiye ubuzima muri iki gikorwa yitwa Geoffrey Atim w’imyaka 30, akaba yarituye hasi ubwo yari mu myitozo ngorangingo harebwa niba afite ubuzima buzira umuze ku wa Gatanu.

Yari yarasoje amasomo mu ishami rya ‘Procurement and Logistics Management’. Ku wa Gatanu yari mu bashomeri amagana bari bitabiriye igeragezwa mu ngabo z’igihugu bashaka kwiyandikisha.

Daily Monitor yatangaje ko nyuma yo gusoza ikizamini cyo kwiruka ibirometero bibiri, yituye hasi ahita ajyanwa ku bitaro bya Apac kugira ngo avuzwe.

Uwo mugoroba ku wa Gatanu yasezerewe mu bitaro ariko aza kuremba ku wa Gatandatu mu gitondo asubijwe ku bitaro byigenga aza kuhagwa.

Cpt Amos Nsamba, umuvugizi wa Division ya Gatanu mu ngabo za Uganda, yemeje iby’iri sanganya ariko avuga ko igisirikare nta mpozamarira kizagenera umuryango w’uwapfuye kubera ko yari ataraba umusirikare.

Ati “Kubera ko twari tutaramufata, ntitwabona icyo dushingiraho tugena izo mpozamarira.”

Igisirikare cya Uganda gifite gahunda yo kwinjiza abantu bashya bagera ku bihumbi 10 barimo 8300 bazava hirya no hino mu gihugu, abakozi 100 bo mu buvuzi, abashoferi n’abakanishi 1000 ndetse n’abakora mu by’indege bagera kuri 600.

Umwe mu bari mu igeragezwa rikorerwa abashaka kwinjira mu gisirikare yariguyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .