00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umunye-Congo yakatiwe gufungwa imyaka 7 ahamijwe kwinjiza inyoni mu buryo bwa magendu

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 14 May 2022 saa 03:46
Yasuwe :

Urukiko ruburanisha ibyaha byo guhohotera inyamaswa muri Uganda, rwahanishije Bob Mbaya Kabongo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, igifungo cy’imyaka irindwi kubera kwinjiza muri iki gihugu inyoni 122 zo mu bwoko bwa Kasuku mu buryo butemewe n’amategeko.

Tariki ya 14 Mata inzego z’umutekano zafatiye Mbaya mu Karere ka Kisoro agerageza kwinjiza ku bufatanye bw’igisirikare, polisi n’urwego rushinzwe kwita ku nyamaswa zo mu gasozi.

Agejejwe imbere y’urukiko, uyu mugabo yemeye icyaha cyo kwinjiza no gutunga inyamaswa zirindiwe mu byanya nta burenganzira abifitiye.

Atangaza imyanzuro y’urukiko, umucamanza, Gladys Kamasanyu yatangaje ko iki gihano cyizabera isomo abandi banyamahanga bose bakeka ko Uganda ari indiri yo gukoreramo ibikorwa bibangamira inyamswa.

Uganda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bifite amategeko arengera urusobe rw’ibinyabuzima bifite akaga ko kuzimira.

Umuyobozi ushinzwe iby’itumanaho mu kigo gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi, Bashir Hangi, yashimye ko ubutabera bwatanzwe uko bikwiriye, asaba ko ubutaha abakora ibyaha nk’ibi bajya bahanwa mu buryo bukakaye.

Iki gihano kandi cyashimwe n’izindi nzego zishinzwe kureberera inyamaswa hanze y’imipaka ya Uganda nk’uko byatangajwe na Mongabay, urubuga rutangaza amakuru yihariye ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Umugabo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburaanishijwe na Uganda ahamywa icyaha cyo kwinjiza inyoni atabifitiye uburenganzira
Uyu mugabo yafatanywe inyoni 122 zo mu bwoko bwa Kasuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .