00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Minisitiri yakubitiwe mu kiliziya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 39, ashinjwa gukubita urushyi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa remezo n’ubwikorezi, Musa Ecweru.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko uyu muyobozi yakubiswe ku Cyumweru, yagiye gusengera muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Michel mu gace ka Wera, mu karere ka Amuria.

Umugabo witwa Michael Akurut ngo yagiye kuri alitari, arapfukama ngo abanze asabe umugisha.

Mu itangazo yasohoye, Umuvugizi wa Polisi muri Kyoga East, ASP Oscar Ageca Gregg, yagize ati "Yarahagurutse, mu buryo butunguranye akubita urushyi Minisitiri wari urimo kuvuga ijambo. Yahise afatwa n’abashinzwe umutekano wa minisitiri. Nta bikomere minisitiri yagize."

Abatanze ubuhamya bavuga ko minisitiri amaze gukubitwa urushyi yaguye mu kantu, arahindukira yitegereza neza uwo mugabo.

Amakuru ariko avuga ko mu mwaka ushize, Ecweru na we muri aka gace yahakubitiye umupadiri wo mu itorero Angilikani, ariko ibibazo baza kubihosha mu bwumvikane.

Ecweru asanzwe ari n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, watowe ahagarariye agace ka Amuria.

Umunyamabanga wa Leta, Musa Ecweru, yakubitiwe mu Misa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .