00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abakira Ebola basabwe kumara iminsi 90 badatera akabariro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 02:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yasabye abaturage b’iki gihugu bakira icyorezo cya Ebola kumara nibura amezi atatu (iminsi 90) badakora imibonano mpuzabitsina kuko iri mu nzira zishobora gutuma banduza bagenzi babo.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Dr Charles Olaro yavuze ko Ebola ishobora kumara iminsi yihishe mu mubiri w’umuntu nubwo ibipimo byaba bigaragaza ko ntayo agifite.

Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu iyi Minisiteri yasohoye itangazo ivuga ko abakira Ebola bakwiriye gutegereza amezi atatu kugira ngo bongere gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe kwihangana byanze ngo aba bantu bashobora gukoresha agakingirizo kuko gashobora kurinda umuntu.

Inzego z’Ubuzima muri Uganda zifashe iki cyemezo nyuma y’ubushakashatsi buherutse gusohoka bugaragaza ko hari umugore wanduye Ebola nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo wayikize.

Muri Uganda icyorezo cya Ebola gikomeje kuvuza ubuhuba, inzego z'ubuzima zarahagurutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .