Umugore wahuye n’icyo kibazo ari mu kigero cy’imyaka 20. Avuga ko yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera ko yari arembye. Icyo gihe yari akeneye kubagwa akaba ari bwo yakuwemo impyiko nubwo atari yo yari agiye kwivuza.
Ubuhamya bw’uyu mugore buvuga ko yabyariye ku muvuzi wa gakondo ariko ingobyi yanga gusohoka ari byo byatumye ava cyane.
Ati “Ku wa 24 Mata, nagize ibise banjyana ku muvuzi gakondo wari hafi aho mpabyarira umwana w’umukobwa ariko ingobyi ntiyasohoka ari byo byatumye njyanwa ku bitaro bya Mubende. Umugabo wanjye yasabwe gusinyira ko ngomba kubagwa.”
Umugabo w’uyu mugore yavuze ko icyo yasabwe n’abaganga gusinyira ari uko umugore we akurwamo nyababyeyi nk’uburyo bwari busigaye bwo gukiza ubuzima bwe.
Ati “Nyuma yo kubagwa, umugore wanjye yagaruwe mu cyumba yataye ubwenge asezererwa nyuma y’iminsi itatu kubera ubucucike bwari mu bitaro. Byabaye ngombwa ko tumujyana mu rugo rwa mabukwe ruherereye mu Kibyamirizi.”
Akomeza avuga ko nyuma y’iminsi itatu yakiriye telefone ya nyirabukwe amubwira ko umugore we akomeje kuribwa mu nda mu buryo budasanzwe bituma bajya kumucisha mu cyuma ari na bwo basangaga nta mpyiko y’iburyo afite.
Ibipimo bya ‘Scanneur’ yanyujijwemo byerekanye ko nyababyeyi yakuwemo nk’uko umugabo yari yabisinyiye ariko ko bishoboka ko bahise bamukuramo n’impyiko.
Kugeza ubu uyu mugore yatanze ikirego muri polisi kugira ngo abaganga bashinjwa kumwiba impyiko bakurikiranwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro byamwakiriye bwatangarije Daily Monitor ko bari gukora iperereza.
Bwemera ko uyu mugore yakiriwe ariko bukavuga ko bushidikanya ku bipimo byafashwe ubwo yajyaga gucishwa mu cyuma; ko mu gihe cyo kubyara yaba yari afite impyiko imwe cyangwa ikaba yarakuwemo mbere y’uko bimwakira.
Ibyo uyu muyobozi w’ibitaro avuga abishingira ku kuba iyo umugore atwite mu ngingo zishobora kugira ibibazo harimo impyiko, umutima na nyababyeyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!