00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ababyeyi bakingiranye umuyobozi w’ishuri mu biro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Ugushyingo 2022 saa 02:15
Yasuwe :

Ababyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Rwentuha mu Ntara ya Bushenyi muri Uganda, bakingiranye umuyobozi w’ikigo cy’ishuri mu biro bamushinja kunyereza umutungo.

Bamukingiranye mu gihe abanyeshuri 63 bo muri iki kigo bari kwitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza, bari mu gihirahiro nyuma yo kutumvikana hagati y’ababyeyi n’umuyobozi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ababyeyi, Sam Sabiti, yavuze ko kuva mu 2019 hari abanyeshuri 630 kandi buri wese yishyura amashilingi 40 000 ariko ikigo kitegeze kiyabona.

Ababyeyi kandi barashinja uyu muyobozi kuba yaranze ko hakorwa igenzurwa ku mafaranga y’ishuri abanyeshuri bishyura.

Uyu muyobozi w’ikigo, Haruna Turyakiira yavuze ko ibyo bamushinja ari ibinyoma.

Iki kibazo cyagiyemo inzego za Leta aho umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Bushenyi, Saul Rwampororo, yavuze ko umwanzuro ababyeyi bafashe udakwiye ahubwo bigize icyaha, ko bari bakwiriye kureka hagakorwa igenzura rinyuze mu mategeko.

Ku ruhande rw’umuyobozi wa Polisi yo muri aka karere, John Bosco Sserunjogi, yavuze ko ababyeyi bakingiranye umuyobozi w’ikigo bagomba gutabwa muri yombi kuko bihaniye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .