00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uduce twakomotse ku myuka yangiza ikirere twagaragaye mu bwonko bw’impinja zitaravuka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 12:47
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Ecosse n’u Bubiligi basanze uduce tw’umwuka wanduye mu bihaha, mu mwijima no mu bwonko by’impinja zitaravuka, biba igihamya cy’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwangiza ibidukikije zitagarukira ku bari ku Isi gusa.

Abashakashatsi bavuze ko ibyo babonye biteye impungenge kuko ubusanzwe umwana ukiri urusoro aba akeneye ahantu hatuje hamuha uburyo bwo gukura neza n’ibice by’umubiri we bitandukanye.

Mu byo babonye harimo utuvungukira duto tw’umukara bigaragara ko twavuye mu mwuka wanduye ababyeyi b’abo bana bahumetse babatwite.

Ubusanzwe umwuka wanduye wari uzwiho gutuma abagore batwite bashobora gukuramo inda cyangwa se abana bakavuka igihe kitageze kimwe no kuba bavukana ibiro bike, icyakora kuba uwo mwuka wagera mu bihaha, ubwonko n’umwijima by’umwana byo ntabwo byari bizwi.

Inzobere zagaragaje ko ubu buvumbuzi bushya buteye impungenge kuko kuba utwo tunyabutabire tw’umwuka wanduye twagera mu bice bigize umubiri w’umwana akiri urusoro, bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

Utuvungukira twasanzwe muri abo bana ni udukomoka ku myotsi yanduye iva mu binyabiziga, mu nganda n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore batanywa itabi bo muri Ecosse no mu Bubiligi, mu duce tudasanzwe tubamo imyuka myinshi yanduza ikirere.

Inzobere zavuze ko ababyeyi batwite bakwiriye kwirinda ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane ahaboneka ibinyabiziga n’imyuka yanduye mu kwirinda ingaruka zabikurikira, ari nako Guverinoma zikora ibishoboka byose imyuka yangiza ikirere ikagabanywa.

Abagore batwite basabwe kujya bigengesera kujya ahantu hari imyuka yangiza ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .