Umusore afata umwanzuro wo kwambika umukobwa impeta iyo amaze kumushima muri byose yumva ko yamaze kumuhitamo ngo azamubere umugore akamwambika impeta imusaba ko bazabana.
Uyu muhango wo kwambikana impeta mu Rwanda bakunze kwita gutera ivi watangiye kubaho mu kinyejana cya 20 aho watangiriye mu bihugu by’I Burayi ariko ugenda ukwirakwira ku Isi hose.
Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu kwambika umukobwa impeta umusaba ko muzabana bimaze kuba umuco kubitegura ku rushinga aho byabaye nk’ikimenyetso cy’integuza y’ubukwe.
Ku Isi hose usanga bambikana impeta z’ubwoko butandukanye bitewe n’amahitamo y’abantu ariko inyinshi ziba zikoze muri zahabu, umuringa n’ifeza.
Mu busanzwe impeta zibamo amoko menshi biterwa n’icyo isobanuye, kuko habaho izo abashyingiranwe bambara, hakabaho izo kwambara byo kurimba gusa ndetse n’iyo umusore yambika umukobwa amusaba kuzamubera umugore.
Iyi mpeta umusore yambika umukobwa ikiyigaragaza ni ukuntu iba iteye aho iba irimo ibuye rito riyirimbishije rizwi nka ‘Zirconia’, nicyo kiyigaragaza kuko impeta z’umurimbo ntabwo ziba zirimo iryo buye.
Umucuruzi w’imitako y’ubwiza, Irumva Magnifique yabwiye IGIHE ko impeta zibamo ubwoko bwinshi ariko umuntu ahitamo agendeye kucyo akunda cyangwa n’iri bumubere.
Yagize ati “Ubundi impeta zibamo amoko menshi ariko umuntu ahitamo bitewe n’icyo akunda cyangwa n’ibereye ugiye kuyambara. Ubundi Zahabu zibera abantu b’inzobe naho izikoze mu Ifeza cyangwa Umuringa zibera abantu birabura.”
Yakomeje avuga ko mu Rwanda abenshi bagura izikoze mu Ifeza kuko ari zo ziri ku giciro cyo hasi ugereranyije n’iza Zahabu.
Ibiciro by’impeta bigenda bitandukana bitewe n’icyo ikozemo aho usanga izikoze mu Ifeza ziba zigura hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 150 Frw kuzamura, naho izikoze muri Zahabu usanga ziba zigura hagati y’ibihumbi 350 Frw na 450 Frw kuzamura.
Impeta za Diamant ntabwo zipfa kuboneka mu Rwanda gusa uyikeneye ashobora kugana abacuruzi bazo bakayimutumiriza, aho umuntu ashobora kuyibona kuri miliyoni 5 Frw.
IGIHE yabateguriye ubwoko butanu bw’impeta bugezweho kurusha ubundi abasore bari kwambika abakunzi babo muri iyi minsi.
Emerald engagement ring
Emerald ni impeta iba igizwe n’impande enye ebyiri zingana ikaba irimo ibuye rinini rya zirconia ndetse n’utundi duto twayo turi ku muzenguruko wayo. Iyi mpeta isobanura ko urukundo rwanyu rukomeye cyane.
Iyi mpeta uyiha umukobwa mu kumwereka ko ariwe wahisemo kandi ariwe utezeho amahoro n’ibyishimo by’ubuzima bw’iteka kandi ko wifuza kuzarambana nawe iteka ryose.

Pear engagement ring
Pear ring ni impeta iba ari mpande eshatu ikabamo ibuye rinini rya zirconia. Izi mpeta ziba zikozwe muri Zahabu cyangwa mu Ifeza biterwa n’icyo uyigura akunda.
Iyi mpeta isobanura amarira y’urukundo ihabwa umukobwa udakunda kugira ibintu bisa n’iby’abandi kandi ufite aho yigejeje, umukobwa w’umukozi cyane, umuhungu ayikwambika agira ngo amwereke ko yifuza umugore ukomeye nka we.

Cushion engagement ring
Cushion ni impeta iba ikoze muri Zahabu cyangwa mu Ifeza ikaba ari mpande enye ndetse irimo rya buye. Iyi mpeta isobanura imbaraga n’urukundo. Bivuze ko uyihaye umukobwa biba bisobanuye ko urukundo rwanyu rufite imbaraga kandi ko witeguye kubana na we ubuzima bwose.

Round engagement ring
Round ni impeta ikoze mu buryo bw’uruziga iriho rya buye ry’umutako naryo ry’uruziga. Iyi mpeta iri mu zikunzwe cyane n’abantu bakunda ibintu bituje kuko iba itarimbishijwe cyane.
Iyi mpeta isobanura icyizere n’ubunyangamugayo. Bisobanuye ko ihabwa umukobwa w’umwizerwa, umukunzi wawe nagusaba ko muzabana n’iyi mpeta uzamenye ko akwizera cyane.

Marquise engagement ring
Marquise ni impeta iba ikoze mu buryo bw’uruziga ariko isongoye hasi no hejuru. Iyi mpeta iboneka mu bwoko butandukanye haba muri Zahabu na Feza.
Ni impera ikunda kwambikanwa hagati y’abantu bafite inkuru y’urukundo idasanzwe ndetse bahuye mu buryo butangaje. Iyi mpeta akenshi ihabwa umukobwa ukunda kurangwa n’udushya cyangwa ari wa muntu uzwi cyane ari icyamamare.






Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!