00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwigunge mu bantu bukomeje koreka imbaga hirya no hino ku Isi

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 16 August 2024 saa 03:02
Yasuwe :

Ubwigunge no kwiheba bimaze kurenga ikigero twe tuzi aho umuntu ababara cyangwa arakara akumva yaba ari wenyine ariko bikaza gushira nyuma y’umwanya muto cyangwa igihe runaka.

Iki kibazo cyamaze gufata indi ntera ku buryo ibigo bikomeye byo mu bihugu by’amahanga, biri guhangana no gushaka umuti wabyo.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ubwigunge bufite ingaruka ku buzima bw’umuntu zingana no kunywa amasegereti 15 ku munsi kuko ari ikintu cyangiza imikorere y’umubiri, ubwonko ndetse n’amarangamutima. Byinshi mu bikorwa by’ufite ikibazo cy’ubwigunge bihura neza n’iby’unywa itabi.

Ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika bwasanze 50% by’abahatuye bafite iki kibazo cy’ubwigunge bukabije, na ho 30% by’ababana n’ubwigunge bapfa imburagihe.

Abafite iki kibazo usanga bibakururira nk’indwara zirimo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’umutima.

Siyansi ivuga ko ubwigunge bufitanye isano ya hafi n’indwara z’isukari no kubura ibitotsi, ufite ubwigunge ahura no gucika intege k’umubiri no gukora gake k’umutima bigatuma afatwa n’indwara zidakira.

Icyorezo cya Covid 19 cyatije umurindi ubwigunge kubera ingamba zariho icyo gihe zo gushyirwa mu kato. Byongereye iki kibazo ku bari bagisanganwe ndetse n’abatari bagifite birangira batangiye kurwara.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y’ukwezi kwa Kamena 2019 kugeza muri Kamena 2020, imbuga nkoranyambaga zagabanutseho 16% ku rugero zari zisanzwe zikoreshwaho kubera ko ubushuti mu bantu bwakonje.

Inzobere zigaragaza ko ari byiza kongera umwanya abantu bamara basabana n’inshuti n’imiryango yabo, no gukora ibikorwa byinshi by’urukundo.

Ubwigunge no kwiheba mu bantu bigenda byiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .