00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwatanzwe n’Abanyeshuri b’Abayapani babinyujije mu icupa bwagaragaye muri Hawai nyuma y’imyaka 37

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Ubutumwa bwanditswe n’abanyeshuri b’Abayapani bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Choshi muri Nyakanga 1984 bakabushyira mu ijupa ry’ikirahure, bwatoraguwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda wo muri Hawaii muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka irenga 37 bwari bumaze bwanditswe.

Ubu butumwa abanyeshuri banditse bagata mu Nyanja bari babuhaye umutwe ugira uti “Ocean current investigation” muri gahunda yo kwiga ku mikorere y’inyanja, bwashyiriwe mu mazi mu gace ka Kuroshio kari mu kirwa cya Miyajima mu burasirazuba bw’u Buyapani nka kimwe mu bice byari bigize umushinga w’abo banyeshuri wo kwiga imiterere y’inyanja mu buryo butandukanye aho banasabaga ko uwabona iryo cupa yarishyikiriza iryo shuri.

CNN itangaza ko umwana watoraguye iryo cupa, yitwa Abbie Graham akaba yari yasuye umuryango we utuye muri Leta ya Hawaii ku mucanga wo mu mujyi witwa Hilo muri iyo leta aho iryo cupa ryageze rimaze gukora ibilometero birenga ibihumbi birindwi.

Ishuri iryo cupa ryaturutseho ryasohoye itangazo rivuga ko mu 1984 ryashyize amacupa asaga 450 mu mazi n’andi agera kuri 300 mu mwaka wakurikiyeho hagamijwe ubushakashatsi ku mikorere y’inyanja.

Iri shuri rya Choshi rivuga ko kuva mu 2002 rimaze kugarurirwa amacupa agera kuri 51 harimo ayabonetse i Washngton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayabonetse muri Philippines, Canada n’ibirwa bya Marshall mu Nyanja ya Pacifique.

Mayuni Kanda umwe mu banyeshuri bashyize ayo macupa mu Nyanja mu 1984 yatunguwe no kubona rimwe mu macupa bashyize mu mazi nyuma y’igihe kirekire aho avuga ko acyumva ayo makuru byongeye kumubyukiriza intekerezo no kumukumbuza ibihe byo mu mashuri yisumbuye.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya Choshi ngo biteguye kwandikira ibaruwa Abbie watoraguye iryo cupa kuko ngo bifuza kumushimira kuba yatumye rigarurwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .