Ubushakashatsi ku mazi mabi bwagaragaje ko Coronavirus yari mu Butaliyani mu Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2020 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo mu Butaliyani batangaje ko Coronavirus yatangiye kugaragara mu Ukuboza 2019 mu mazi atwara imyanda yavaga mu mijyi ibiri, na mbere y’uko byemezwa ko muri iyo gihugu hari abantu bayanduye.

Ikigo cy’u Butaliyani gishinzwe ubuzima (ISS) kivuga ko amazi atwara imyanda ituruka mu mijyi ya Milan na Turin yatangiye kugaragaramo iyo virus ku wa 18 Ukuboza 2019, icyo gihe no mu Bushinwa aho bivugwa ko Coronavirus yatangiriye byari bitaratangazwa ko hari icyo cyorezo, nk’uko BBC yabitangaje.

Ni ibimenyetso byiyongereye ku bimaze iminsi binugwanugwa, ko iki cyorezo gishobora kuba cyari mu bice bitandukanye by’Isi na mbere y’uko byemezwa ko gihari.

Coronavirus yatangiye kuvugwa mu mpera za 2019 mu Bushinwa, mu gihe umuntu wa mbere wo mu Butaliyani byemejwe ko yanduye Coronavirus muri Gashyantare 2020.

Muri Gicurasi nibwo u Bufaransa bwatangaje ko umuntu wavuwe umusonga ku wa 27 Ukuboza hafi y’umujyi wa Paris, ibimenyetso byerekanye ko yari afite Coronavirus.

Muri Espagne naho, ibipimo by’amazi atwara imyanda byerekanye iyo virus mu mujyi wa Barcelona hagati muri Mutarama, mbere y’iminsi 40 urebye igihe umuntu wa mbere muri Espagne byemejwe ko yanduye Coronavirus.

Mu nyigo yayo, ISS yagenzuye ibipimo 40 by’amazi mabi byafatiwe mu nganda ziyatunganya mu majyaruguru y’u Butaliyani, hagati y’Ukwakira 2019 na Gashyantare 2020.

Ibipimo byo hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo nta cyo babonyemo, bigaragaza ko iyo virusi yari itarahagera nk’uko impuguke mu buziranenge bw’amazi, Giuseppina La Rosa yabitangaje. Amazi mabi yo muri Bologna yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’iyo virus muri Mutarama.

La Rosa yavuze ko ibyo babonye bishobora gufasha abashakashatsi mu kurushaho kumva uburyo iyo virus yaba yaratangiye gukwirakwira mu Butaliyani. Gusa ngo ubushakashatsi ntabwo bwagaragaje neza ko ikwirakwira ryatumye icyorezo gisakara ryatangiranye n’icyo gihe virus yagaragayemo.

Umuntu wa mbere mu Butaliyani wasanzwemo Coronavirus atayivanye mu mahanga yari umurwayi wo mu mujyi wa Codogno mu gace ka Lombardy. Uwo mujyi waje gushyirwa mu kato ku wa 21 Gashyantare.

ISS yatangaje ko amazi atwara imyanda ashobora kuba igipimo cyagaragaza ikibazo gihari na mbere y’uko gitangira kwibasira abantu, ku buryo ibihugu byinshi birimo kwifashisha ubwo buryo.

Iki kigo cyatangaje ko muri Nyakanga kizatangira umushinga wo gukurikirana amazi mabi aturuka ahantu hakorerwa ubukerarugendo, hagamijwe gushyiraho ikigo cy’igihugu gikurikirana kikanakora ubushakashatsi ku mazi atwara imyanda mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 34,000 bo mu Butaliyani bamaze kwicwa na Covid-19, naho abanduye basaga ibihumbi 238.

Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko Coronavirus ishobora kuba yari mu bantu na mbere y'uko bayitahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .