Ubushakashatsi bwerekanye ko abanywa icyayi cy’icyatsi baramba kurusha abanywa icy’umukara

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo mu Bushinwa bagaragaje ko kunywa icyayi by’umwihariko icy’icyatsi byibuze gatatu mu cyumweru, bishobora kugabanya ibyago byo gupfa wishwe n’indwara y’umutima, bikaba kandi bituma waramba igihe kirekire.

Aba bashakashatsi bavuga ko basanze abantu bafite ubuzima bwiza ari abanyweye icyayi cy’icyatsi kurenza abakoresheje icy’umukara.

Icyayi cy’icyatsi (Thé vert cyangwa green tea), gifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu mu rwego rwo kurinda indwara zitandukanye zirimo na kanseri, gufasha ubwonko kutibagirwa no kugabanya ibinure mu mubiri.

Mu bihugu bifite abaturage bakunda kunywa iki cyayi nk’u Bushinwa, u Buyapani na za Koreya zombi ngo uburwayi bwa kanseri usanga buri ku gipimo cyo hasi, ugereranyije no mu bindi bihugu.

Inkomoko y’iki cyayi ni mu Bushinwa, ariko kikaba cyarageze mu bindi bihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo.

Mu bihugu bifite abaturage bakunda kunywa icyayi cy’icyatsi usanga uburwayi bwa kanseri y’igifu, ibihaha n’amara budakunze kuhagaragara cyane nko mu bihugu bitayikoresha.

Aba bashakashatsi bo mu Bushinwa bavuga ko abagira amahirwe cyane ari abagabo.

CNN ivuga ko aba bashakashatsi babukoze ku Bashinwa 100,902 bose batari bafite ikibazo cy’indwara y’umutima, iy’ubwonko cyangwa kanseri. Ubu bushakashatsi babugabanyijemo ibice bibiri.

Bavuga ko muri aba bantu hari abakundaga kunywa icyayi inshuro eshatu cyangwa zirenze mu cyumweru n’abatarakinywaga kenshi.

Aba bashakashatsi bavuga ko bakomeje gukurikira aba bantu mu gihe cy’imyaka irindwi.

Ubusesenguzi bwabo bwasanze abakundaga kunywa icyayi bari bafite munsi ya 20% by’ibyago byo kurwara indwara y’umutima n’umuvuduko w’amaraso, naho 22% ni bo bari bafite ibyago byo gupfa bishwe n’indwara y’umutima no guturika k’udutsi tw’ubwonko.

By’umwihariko, aba bashakashatsi basanze abakunda kunywa icyayi bashobora kwiyongeraho umwaka 1.26 mu gihe bagejeje imyaka 50, kurusha ba bandi batakundaga kunywa igikombe kimwe cy’icyayi.

Dr. Dongfeng Gu ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuvuzi bw’indwara zijyanye n’umutima mu Bushinwa yavuze ko abantu bakingiye bari baranyweye icyo cyari ari abagabo kurenza abagore.

Ati “Impamvu ni uko igice kinini cy’abanywa icyayi ni abagabo kuko twasanze bakubye kabiri n’igice abagore, abagabo twasanze ari 48% ugereranyije na 20% by’abagore.”

Gu avuga ko abanywa icyayi cy’umukara batari benshi kuko muri ubu bushakashatsi, 8% gusa nibo bavuze ko bahitamo kukinywa.

Gu avuga ko icyayi cy’icyatsi gikungahaye ku binybautabire bizwi nka ‘flavanoids’, ibi byose bikaba byafasha mu kwirinda indwara y’umutima.

Gunter Kuhnle, umwarimu mu bijyanye n’imirire muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza, nubwo atagaragaye muri ubu bushakashatsi avuga ko kugeza ubu ibintu byose bisangwa mu cyayi, atumva uburyo bigira ingaruka ku buzima. Kuri we avuga ko ibi byose bikiri mu iperereza.

Kuri Dr Gu, we avuga ko umuco wo kunywa icyayi uwusanga hirya no hino ku Isi, gusa ngo ubu bushakashatsi ntabwo bwakoreshwa mu bihugu by’u Burengerazuba bw’Isi, kuko icyayi cy’umukara aricyo usanga gikoresha cyane ku buryo banakivanga n’amata n’isukari.

Abashakashatsi bo mu Bushinwa bagaragaje ko kunywa icyayi by'umwihariko icy'icyatsi byibuze gatatu mu cyumweru, bishobora kugabanya ibyago byo gupfa wishwe n’indwara y’umutima, bikaba kandi bituma waramba igihe kirekire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza